Indwara y'amaso izwi nk'ishaza itera ubuhumyi kurusha izindi ku isi

Mu gihe kuwa kane w’icyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa 10 isi izirikana kubungabunga ubuzima bw’amaso ,inzobere mu byo kuvura amaso ziravuga ko indwara y’amaso izwi nk’ishaza igikomeje kugaragara mu bakuze zigasaba ko abaturage bajya bayisuzumisha uko bikwiye kugira ngo ivurwe hakiri kare.

kwamamaza

Icyingeneye Valentine ni umurwayi w’amaso, Isango Star yamusanze ku bitaro bya Masaka mu karere ka Kicukiro kimwe na bagenzi be baravuga uko batangiye kurwara amaso.

Icyingeneye Valentine yagize ati "ukuntu byatangiye sinabonaga neza nuko byaje bigenda bikura numvaga ntareba n'umuntu simbashe kubona isura ye".

Undi nawe yagize ati "ntago narebaga neza mbese no gusoma Bibiliya byari bimaze kunanira".

Aba barwayi bavuga ko kurwara amaso byatumye basiragira hirya no hino bashaka aho kuyivuza, ubu bari ku bitaro bya Masaka aho inzobere z'amaso ziri mu kubavura.   

Inzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga ko indwara y’amaso izwi nk’ishaza ikunda gufata abakuru kandi ari mu zitera ubuhumyi.

Dr. Francis Mutangana ni inzobere ivura amaso ku bitaro bya Kanombe n’iby’itiriwe umwami Faisal.

Yagize ati "ku isi hose indwara y'ishaza niyo itera ubuhumyi bwa mbere ku isi hose noneho ishaza rikaba ryavurwa rigakira umuntu akongera akareba mu kurivura ntawundi muti ni ukuribaga, iyo utayivuje rero na none ituma umuntu ahuma burundu akaba atagira n'ikintu yakimarira"

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko yakajije ingamba zo guhangana n’indwara y’ishaza binyuze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kuyisuzumisha nk’uko Dr. Bahoza Joel umukozi wa Minisiteri y’ubuzima ushinzwe ubuvuzi bwihariya abivuga.

Yagize ati "indwara y'ishaza ingamba tuyifitiye nuko igomba kugaragara hakiri kare kugirango n'inzobere zibaga amashaza zibashe kuribaga ritaragera ku rwego ruri hejuru, ibindi duteganya hamwe n'abafatanyabikorwa bacu hari ibikoresho byo kubaga twabashije gushyira mu bitaro 33 mu gihugu , twagendeye ku bitaro bitari bibifite, ibindi bitaro byarageragezaga kubigira, tuzohereza abantu kugirango bigishe abantu ku bitaro uburyo bakoresha ibyo bikoresho".  

Inzobere mu buvuzi zivuga ko 80% by’abarwayi b’amaso ku isi by'umwihariko abarwayi b'ishaza bibaviramo ubuhumyi ikibasira cyane mu bihugu biri mu nzira y’iterambere.

Iyi ndwara y'ishaza ikizwaza no kuyibaga,izi nzobere kandi zikavuga ko kuyibaga bitwara nibura amafaranga ibihumbi 500.

Inkuru ya Theoneste Zigama  Isango Star Kigali

 Oct 14, 2022 - 13:51