Imyanda ituruka mu ngo zo mu mijyi yunganira Kigali yatangiye gukorwamo ifumbire

Mu rwego rw'imicungire irambye y’imyanda n’ubukungu bwisubira mu Rwanda. Minisiteri y'Ibidukikije ifatanyije n'ikigo cy'u Budage gishinzwe iterambere mpuzamahanga (GIZ), byatangije ubukangurambaga ku mushinga w'igihe kirekire ugamije gutunganya imyanda ituruka mu ngo z'abaturage mu isoko n'ahandi hahurira abantu ikavanwamo ifumbire cyangwa igakorwamo ibindi bikoresho.

kwamamaza

Abaturage batuye aho uyu mushinga ukorera mu karere ka Bugesera, bavuga ko bifite umumaro kuko hari imyanda bapfaga kurunda aho babonye ariko kuri ubu basobanukiwe kuyivangura.

Umwe ati "mbere twavangaga ibishingwe, ibibora ibitabora byose tukabihuriza mu mufuka umwe bakabitwarira hamwe".  

Undi ati "mu rugo tugira imyanda myinshi, tugira imifuka 3 y'ibishishwa by'ibirayi, iby'ibijumba turaza tukabishyira mu mufuka ibora hanyuma ibiparuro, purasitike tubishyira mu mufuka utabora, ibyuma, udukoroboyi tubishyira mu wundi mufuka".  

Mbonyumuvunyi Radjab umuyobozi w'akarere ka Rwamagana na Eric Bizimana umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry' ubukungu mu karere ka Muhanga bavuga ko igikorwa nk'iki nikigera muri utwo turere bizafasha kuko hari ibibazo bizakemura mu buryo imyanda yatwarwaga ikanatunganywa.

Mbonyumuvunyi Radjab ati "i Rwamagana dukangurira abaturage kugira imifuka 2 y'ibibora n'ibitabora ariko tubona batarabyumva neza cyane aricyo gituma turinda tugera ku kimoteri rusange tubona ibibora n'ibitabora bikivanze".   

Eric Bizimana nawe ati "imyanda irakusanywa ariko urugendo shuri rutweretse ko iyi myanda ifatwa n'imodoka ishobora gutandukanywa ku buryo ishobora kugira umumaro, tubonye ko ari igikorwa cyiza cyane dushobora kwigiraho".     

Munyazikwiye Faustin umuyobozi mukuru wungirije w'ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) avuga ko bizanafasha gukemura ikibazo cy'imyanda ikabyazwa umusaruro no kubungabunga ibidukikije.

Ati "uyu mushinga wafashije cyane ku bintu birebana no kwigisha no kuzamura ubushobozi bw'abaturage mu rwego rwo kugirango ducunge imyanda neza ariko noneho ugira n'igice cy'igerageza ry'ibishobora gushoboka kugirango dukemure ikibazo cy'imyanda, hari igerageza ryabaye ry'uburyo dushobora gufata imyanda ibora tukaba twayibyazamo umusaruro tuyikoramo ifumbire y'imborera, ifumbire ishobora kudufasha mu buhinzi kandi ikaba ari n'ifumbire mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije idufasha kugabanya gukoresha ifumbire mva ruganda".      

Iyi gahunda yatangiriye mu karere ka Bugesera ifata imyanda yo mu ngo 579 n'imyanda iva ku isoko, ikazakomereza mu mijyi yunganira Kigali nka Rwamagana na Muhanga ariko hari gahunda y'uko yagezwa mu tundi turere ba rwiyemezamirimo babigizemo uruhare.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Bugesera

 Mar 20, 2025 - 10:14