Imirimo idahemberwa yahawe agaciro mu gutandukana kw'abashakanye ntirimo iyo udashobora gukorerwa n'undi

Abadepite mu nteko ishinga amategeko barasaba ko mu gihe umugore n'umugabo bagiye guhabwa gatanya byemewe n'amategeko, hajya habarirwamo n'imirimo idahemberwa ikagenerwa agaciro, ntihirengagizwe ko uwayikoraga atagize uruhare mu iterambere ry'urugo n'umuryango. Dr Uwamaliya Valantine, Minisiteri yuburinganire niterambere ryumuryango, avuga ko iyo mirimo nayo yazirikanwe, aho izajya ibarirwa agaciro kari hagati y'10 na 39% by'umutungo wose ugiye kugabanwa ariko ibyo bikagenwa n'abacamanza.

kwamamaza

Mu itegeko rishya rigenga abantu n'umuryango riri gusesengurwa kugira ngo rivugururwe, mu ngingo zayo rirebana na gatanya hagati y'abashakanye, harimo ivuga ko hazajya hagenwa agaciro ku mirimo idahemberwa ariko iteza urugo imbere kugirango habarwe uruhare rwa buri wese muri iyo myaka yose urugo rwiyubaka.

Dr. UWAMALIYA Valentine; minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, asobanura ko "ubundi iyo abantu bagiye gusaba ubutane, n'ubundi ni ibintu bisanzwe bibaho ko abasaba ubutane bagomba gushyikiriza ubucamanza imitungo bafite. Ni ukuvuga ngo bagaragaza urutonde rw'imitungo bafite kandi ibi bisanzwe bikorwa iyo bagiye mu butane."

"Niho rero umucamanza azajya ashingira, akaba yagena ijanisha babarira ya mirimo idahemberwa. Kimwe n'uko abashakanye iyo yabishatse, bo ubwabo bagomba gushaka umugena gaciro akabiha agaciro noneho bikazafasha umucamanza kuvuga ngo ni 10%, ni 20%, cyangwa ni 30%."

Abadepite bagize komisiyo ya politike n 'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'abagabo n'abagore mu iterambere ry'igihugu bafite impungenge ku igenagaciro ry'iyo mirimo idahemberwa. Bavuga ko 10-39 ku ijana byagenwe bishobora kuba bike bitewe n'uburemere bwayo.

Umwe yagize ati:" uko guha agaciro iyo mirimo bizagenwa gute? Ese bazayitanga mu buryo bumwe na babandi bafite akazi, bakaka credit [ inguzanyo] bakubaka, imitungo bakayigwiza, bizagenda gute?"

Undi ati:" nitubanze twice uburyo ibyo bintu bigomba gusaranganwa. Nicyo kibazo mbona giherereyemo. Ese bizajya bibarwa bite? Bizajya bifata hagati ya 10-39%, ko ari bike? Ejo bundi, Ibinyamakuru byandikaga bati barebye umugore , cya gihe cyo gutwita abana batanu, akabonsa, akababungabunga n'ubuzima bwabo, harya ubwo wabibarira hagati 10-39%?"

Gusa minisitiri Dr uwamaliya Valentine avuga ko ako gaciro atari gake kuko kanagenwa gashingiye ku mutungo uhari ako kanya.

Ati:" ibyo bizajya bibarwa bishingiye ku mutungo uhari igihe bagiye gutandukana. Ntabwo ari ukubara ngo tubanye ku munsi wa mbere, ndatangira nandike ngo nakoze ibi n'ibi. Ahubwo ni ukureba umutungo uhari uwo munsi bagiye gutandukana, hakaba n'ibimenyetso ko hari uruhare wagize ku iterambere ry'urugo ariko bidashingiye ku gaciro k'amafaranga."

"Ubundi iyi mirimo ni imirimo udashobora gukorerwa n'undi. Bivuze ko kuba watwita, ukonsa...ntabwo biri muri ibi bibarirwa muri iyi mirimo kuko n'ubundi ibyo ntawe wabigukorera."

Itegeko rigenga abantu n'umuryango riri kuvugururwa ryasohotse mu Igazeti ya leta yo kuwa 12 Nzeri (09), 2016, aho ryari ryaje risimbura iryo kuwa 27 Ukwakira (10) 1988.

Hari abagaragarije Isango Star ko iri tegeko ryagongaga abakoraga imirimo idahemberwa itahabwaga agaciro naryo kandi nabo bagira uruhare mu iterambere ry'urugo.

Kuba itegeko riri kuvugururwa riyiha agaciro bizafasha benshi mubo ryagongaga.

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali.

 Apr 19, 2024 - 18:28