
Ikiraro cya Kajeki kidatunganyije kigira ingaruka ku birimo imyigire y’abana
Mar 20, 2025 - 08:08
Abatuye imirenge ya Niboyi na Kanombe yo mu karere ka Kicukiro baravuga ko bamaze igihe babangamiwe n’ikiraro cya Kajeki kidatunganyije uko bikwiye. Bavuga ko bigira ingaruka ku buhahirane ndetse n’imyigire y’abana babo. Inzego z’umutekono zivuga ko iki kibazo kigiye gushakirwa umuti.
kwamamaza
Imwe mu nzira zigamije kwihutisha iterambere yaba iry’ubukungu cyangwa imibereho y’abaturage ni ukuzamura urwego rw’ibikorwaremezo.
Icyakora kugeza ubu, hirya no hino hari abakigorwa no kugenderanirana kubera kutagira ibiraro byambukiranya ibishanga.
Urugero ni nk’abo mu mirenge ya Niboyi na Kanombe y’akarere ka Kicukiro. Abahatuye bavuga ko ikiraro cya Kajeki kiri mu gishanga gihuza iyi mirenge gituma bagorwa no kugenderanirana ndetse n’abana babo bakagorwa no kugera ku ishuri.
Umuturage umwe yabwiye Isango Star, ko “ iyo imvura yagwaga huzuraga cyane hanyuma gutambuka bikaba ikibazo. Kandi uko cyagiye cyubakwa, imvura yaragwaga hakuzura abantu ntibabone uko bambuka nuko bigasaba kujya kuzenguruka hirya iriya.”
Undi ati: “ kugira ngo n’umwana ajye ku ishuli byasabaga ngo habe hari umuntu. Niyo yaba ari umuntu mukuru, akaba afite umuntu uri bumufate akamwambutsa. Iyo haciyeho za modoka zifite ibiro, usanga bya biti byaragiye bikabora, hari ubwo imodoka yigeze kugwamo!”
“Usanga ari imbogamizi kuko nk’iyo nta muntu mukuru ngo afate umwana cyangwa anakmuheke usanga umwana abuze uko ajya ku ishuli.”

Inzego z’umutekano zivuga ko iki kibazo kibangamiye imibereho n’umutekano w’abaturage, maze bituma hafatwa icyemezo cyo kubakorera icyo kiraro.
CP Vincent SANO; umuyobozi mukuru wa polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ibikorwa, yagize ati: “iki kiraro nicyubakwa kizahuza imirenge itandukanye, imidugudu itandukanye, bizafasha ngo ibikorwaremezo b ireke kwangirika ndetse bizanafasha mu kubungabunga ibidukikije.”
“iyo imigenderanire imeze neza, abacuruzi baracuruza bakunguka, abajya mu mashuli nabo bakayajyamo, amazi ntabe yabahitana kuko badafite ikiraro nk’iki, ahubwo bagaca ku miraro. Ibyo rero biradufasha, iyo umuturage atekanye.”
Irere Claudette; Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi, avuga ko kimwe n’ahandi hari ikibazo nk’iki kibangamira ireme ry’uburezi, ariko iyo kitaweho biba igisubizo.
Ati: “urabona ko cyegereye ishuli, namenye ko hari n’andi mashuli atatu ahakikije. Iyo bakoze igikorwa nk’iki cyo kubaka ikiraro, byorohereza abanyeshuli kugera ku ishuli badahuye n’impanuka cyangwa se ngo bazenguruke bajya gushaka imihanda myiza. Bituma bagera ku ishuli ku gihe, bigatuma biga neza.”
Biteganyijwe ko iki kiraro kigiye kubakwa mu murenge wa Niboyi na Kanombe kizuzura mu mezi abiri gitwaye amafaranga milioni 45. Kizaba kandi gishobora kunyurwaho n’ibipima toni 19.
@ Vestine Umurerwa/Isango Star-Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


