
U Rwanda rwahawe uburenganzira bwo gukoresha icyiciro cya 3 cy’inkunga y’ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu
Mar 25, 2024 - 08:37
U Rwanda rwahawe uburenganzira bwo gukoresha icyiciro cya 3 cy’inkunga y’ikigega mpuzamahanga cy’ubukungu IMF, kigaragaza ko n’ubwo mu byiciro bibiri bibanza habayemo inzitizi zirimo ingaruka z’intambara ya Ukraine n’Uburusiya, ihindagurika ry’ibihe n’ibindi, u Rwanda rwabagaragarije ko ari igihugu gishoboye gukoresha neza inkunga.
kwamamaza
Kuva mu kwezi kwa 5 kwa 2022, ikigega mpuzamahanga cyemereye u Rwanda inkunga yagombaga gukoreshwa mu byiciro bitatu. Kuva icyo gihe kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda yakoresheje inkunga mu byiciro 2 bibanza.
Ruben Atoyan uyobora ishami ry’ikigega mpuzamahanga cy’imari IMF, ashimira u Rwanda uko rwitwaye mu ikoreshwa ry’inkunga yatanzwe mu byiciro byabanje, ndetse ngo n’ahabaye inzitizi bazakomeza gufatanya kuzirenga.
Ati “u Rwanda ni igihugu cyitwara neza mu gushyira mu bikorwa izi gahunda. Ibyiciro byabanje byagezweho neza, ndetse n’iki cyiciro twiteze ko kizagerwaho neza ku bufatanye bw’abafatanyabikorwa banyuranye, IMF ndetse na Guverinoma y’u Rwanda. Koko habayeho inzitizi kandi zikomeye zirebana n’ikibazo cy’ihindagurika ry’ikirere, zirahari rwose ndetse igikenewe ni ugukomeza gukorana, tukareba hamwe inzira ishoboka yo kuvanaho inzitizi zinyuranye igihugu kiri guhura nazo”
Ni inkunga Leta y’u Rwanda yishimira, ivuga ko yabafashije mu bihe byashize, ndetse Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, akavuga ko icyiciro gikurikiyeho kizifashishwa mu gushyira mu bikorwa ibitegenyijwe mu ngengo y’imari ya Leta bibanda cyane ku ihindagurika ry’ikirere.
Ati "inkunga y'ikigenga mpuzamahanga cy'imari inyuzwa mu ngengo y'imari igakoreshwa mu bikorwa bisanzwe twagennye ariko byumwihariko hari igice kinini dushyira mu bijyanye no guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere andi agakoreshwa muri gahunda zitandukanye ziterambere ry'igihugu".
Kuri iyi ncuro izi miliyoni 165.5 mu madorali ya Amerika, ni ukuvuga akabakaba miliyari 217Frw, agizwe na miliyoni 76.6 mu madorali ya Amerika z’inkunga IMF igenera ibihugu binyamuryango mu kubifasha guhangana n’ingaruka z’icyorezo covid-19 hubakwa iterambere rirambye, ndetse na miliyoni 88.9 z'amadorali ya Amerika zitangwa nk’inguzanyo izishyurwa ku nyungu nto cyane, igenerwa ibihugu mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe.
Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


