Iburasirazuba: Ba Mutima w’urugo biyemeje gukemura ikibazo cy’abangavu basambanywa, bagaterwa inda.
Aug 30, 2023 - 23:09
Mutima w’urugo baravuga bahisemo gukemura ikibazo cy’abangavu basambanywa gakanaterwa inda z’imburagihe mur’iyi ntara ariko bahereye hasi ku rwego rw’Umudugudu. Bibutsa ababyeyi kugaruka ku nshingano zo kurera abana, by’umwihariko abakobwa. Ubuyobozi bw’iyi ntara buvuga ko iki kibazo gihangayikishije gicyeneye ubufatanye bw’inzego zose zirimo abafatanyabikorwa aho kugaharira ba Mutima w’urugo bonyine.
kwamamaza
Kimwe mu bikomeje kugarukwaho mu bituma abangavu basambanywa, bamwe bakanaterwa inda z’imburagihe ni uburangare bwa bamwe mu babyeyi biyambuye inshingano zo gucyaha abana b’abakobwa bagaragarwaho n’imyitwarire mibi.
Icyakora ba Mutima w’urugo bo mu ntara y’Iburasirazuba bavuga ko ikibazo cy’abangavu basambanywa bari kugicyemura bahereye mu Midugudu, bakigisha ababyeyi, kugira ngo bagaruke ku burere bw’abana nk’imizi y’ikibazo.
Umwe muri ba mutima w’urugo yagize ati: “ ibibazo birahari! Icyo turi gukora nka CNF ni ugusura ya miryango, ni ukubakangurira kudaterwa inda, tukabaganiriza, tukabasura mu bigo by’amashuli, tukabasura mu ngo zabo tubifashijwemo n’izindi nzego.”
Undi yunze murye, ati: “ icyo dukora ni ukubegera [ababyeyi] tukababwira ngo mugaruke ku isuku, mugaruke mu muryango kuko umuryango ni uwacu kandi nitwe tuwugize. By’umwihariko ba Mutima w’urugo, ukabona umwana w’umukobwa ahagaze ku muhanda saa kumi n’ebyiri ari kumwe n;umwana w’umuhungu, bagire inama kuko kenshi abana baratwumva.”
Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba buvuga ko bwarebye bugasanga ikibazo cy’abangavu basambanywa bakaneterwa inda kitaharirwa ba mutimawurugo gusa,ahubwo kigomba guhurirwaho n’inzego zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa, maze hagakorwa ubukangurambaga buhuriwe .
Dr. Nyirahabimana Jeanne; umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara, avuga ko ibyo bizatanga umusaruro.
Ati: “ntabwo CNF ariyo yarangiza icyo kibazo, ni ugufatanya twese. Mubyo dufatanya rero harimo ubukangurambaga, hari ukwegera ababyeyi, ukwegera urubyiruko ubwarwo kugira ngo tugire uko tubahugura, bamenye uko bitwara. Noneho n’abagize ibyago byo kugwa muri icyo kibazo, bakongera gusubizwa mu buzima busanzwe.”
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Intara y’Iburasirazuba bavuga ko abangavu basambanywa bagaterwa inda ari ikibazo gihangayikishije, kandi biteguye gutanga umusanzu wabo mu rugamba rwo kugihashya kuko abana bahohoterwa ari ba Rwanda rw’ejo.
Bakundukize Jacques; umukozi muri Plan International Rwanda mu karere ka Gatsibo, yagize ati:”niyo mpamvu turi kuvuga tuti kuki tutakwigabanya ingo noneho dukore house to house [inzu ku yindi], umuryango ku muryango, dusure ingo noneho urufite ikibazo tukamenya ni iki twabafasha. Ese ikibazo bafite ni icy’ubukungu cyangwa n’icy’ubumenyi biri gutuma uburenganzira bw’abana babo butubahirizwa. Kuki uburenganzira bw’umukobwa wo mur’uru rugo butari kubahirizwa. Rero nicyo turi gushyiramo imbaraga kugira ngo turebe uburyo umwana yatera imbere ariko cyane cyane duhereye ku mwana w’umukobwa.”
Mu rwego rwo guha ubushobozi abangavu mu rwego rwo kubarinda uwabashukisha amafaranga akabasambanya, mu mihigo ya ba Mutima w’urugo bo mu ntara y’Iburasirazuba yo mwaka w’ 2022/2023, abangavu 66 bahuguwe ku mishinga iciriritse ndetse banahabwa ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.
Hari kandi abagore n’abakobwa bagera kuri 946 bakanguriwe kwiga imyuga n’ubumenyingiro.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


