Huye:Abaturage barasaba gusobanurirwa ibijyanye n’uburenganzira bwabo.

Abaturage barasaba abayobozi bo mu nzego z’ibanze kujya babegera bakabasobanurira ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu, kuko batabisobanukiwe. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko ku bufatanye na sosiyete sivile bugiye gushyira imbaraga mu bikorwa byo gusobanurira abaturage ibijyanye n’uburenganzira bwabo.

kwamamaza

Umwe mu batuye mu Murenge wa Mukura mu karere ka Huye, yagaragaje ko n’ubwo abakurikiranira hafi ibijyanye n’uburengera bwa muntu ariko we na bagenzi be batarabusobanukirwa uko bikwiye.

Avuga ko babyumva ku maradio, mu nama zo ku mudugudu, aho bakabwirwa ibya mituelle n’izindi gahunda gusa.

Ati: “Ibyo by’uburenganzira bwa muntu ni ukubyumva ku maradio, televiziyo ariko ntabyo tuzi. Ahubwo nk’abantu babisobanukiwe bamanuka mu nteko z’abaturage bakadusobanurira.”

Undi ati: “ ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu ntabwo dusobanukiwe ibyari byo. Nk’abo babivuga, abo babishinzwe bakwiye kuza nko mu midugudu cyangwa mu tugali bakagenda babitubwira, babitwigisha.”

“ batubwira ibijyanye n’umutekano, mituweli,…”

Ugirumurera Cyprien; Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere mu karere ka Huye, avuga ko muri rusange abaturage bazi ibijyanye n’uburenganzira bwabo n’ubwo kwigisha ari uguhozaho.

Gusa avuga ko bafatanyije na sosiyete sivili, bazakomeza kubigisha.

Ati: “ kwigisha ni uguhozaho, ni urugendo …turacyakomeza. Niyo mpamvu sosiyete sivile nk’abafatanyabikorwa bose twari kumwe tuganira nabo kugira ngo muri gahunda zabo bafite bagerageze gufasha kugira ngo ubukangurambaga bugere ku bantu benshi kandi mu gihe gikwiye.”

“tukarushaho guhana amakuru kandi adufasha kugira ngo tujyane mu iterambere n’ibindi bihugu.”

Ndayisaba Eric ukora muri (AMI; umwe mu miryango itegamiye kuri leta ikora ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, agaragaza ko hari ibyo basanzwe bakora bazakomeza kubishyiramo imbaraga kuburyo byafasha abaturage bagasobanukirwa ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati: “n’ubusanzwe ni ugukora ubukangurambaga no gutoza abaturage ibijyanye n’uburenganzira bwabo. Ubukangurambaga bugenda buba mu mirenge itandukanye dushishikariza n’abo baturage kumenya uburenganzira bwabo kuko nicyo cya mbere.”

“ hanyuma iyo bamaze kumenya uburenganzira bwawe biguha n’inshingano zo kubahiriza n’uburenganzira bw’abandi no kumenya aho uburenganzira bwabo butubahirizwa.”

“ ni uguhuriza hamwe imiryango nk’uku twahuye n’inzego z’ibanze, yaba amakoperative, yaba abahagarariye abandi mu ma-syndicat, NGO zitandukanye ndetse tukajya turushaho kuganira mu buryo bubaha ibitekerezo bifatika cyangwa se tugafatira hamwe n’ingamba.”

Abaturage nibakomeza gufashwa  biruseho gusobanukirwa uburenganzira bwa muntu, bishobora kubafasha kubwubahiriza hagati  yabo, bityo u Rwada rugakomeza kuza ku isonga mu bihugu byubahiriza amahame mpuzamhanga y’uburenganzira bwa muntu, ayo rwashyizeho umukono mu myaka 74 ishize.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Jan 5, 2023 - 15:12