Huye/ Rukira: Bategereje ingurane z'ahanyujijwe umuyoboro w'amazi baraheba

Mu Karere ka Huye, mu murenge wa Huye, hari abaturage bavuga ko bangirijwe imitungo ubwo hanyuzwaga umuyoboro w’amazi, bizezwa guhabwa ingurane ariko imyaka ibaye itatu amaso yaraheze mu kirere bagasaba ko bayihabwa.

kwamamaza

Mu Kagari ka Rukira ahitwa i Nyanza, muri uyu murenge wa Huye niho hari abaturage bavuga ko babangamiwe no kuba mu myaka itatu ishize amasambu yabo yaranyujijwemo umuyoboro w’amazi, ibyari bihinzwemo bikangizwa nti bahabwe ku gihe n’ingurane bari bemerewe.

Umwe yagize ati "WASAC yatunyurije umuyoboro w'amazi mu mirima, imaze kuwunyuzamo ntabwo yigeze itwishyura, bikoreye gahunda yabo bashaka ntabwo twavuganye". 

Undi yagize ati "baraje bacukura imiyoboro mu mirima y'abantu barababarira ko bazabishyura ntibabishyura, bakora raporo barigendera, hangijwe imyaka n'ibiti kuko umuyoboro byanze bikunze ahantu unyuze ntubura ikintu wangiza".  

Iki ni ikibazo Kanamugire Vedaste, uyobora ishami rya WASAC mu karere ka Huye avuga ko kizwi, kandi ibijyanye no kubishyura ngo biri kwihutishwa.

Yagize ati "mubyukuri turakizi, hari abaturage bamwe na bwamwe batari babona ingurane, ibyangombwa byabo byagiye mu buyobozi bukuru ndetse byaranaharenze bijya no muri Minisiteri y'imari n'igenamigambi, ni ukwihangana bagategereza bazagenda bishyurwa hashingiwe ku byagiye bihagera mbere, gusa babonye akanya baza tukabarebera neza nihe bihagaze kuko ushobora gusanga hari n'ibyishyuwe".   

Ibyangijwe aba baturage bavuga ni imyaka yari iri mu murima nk’ibishyimbo, ibiti bya avoka, n’ibindi.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel Isango Star Huye

kwamamaza

  • ka
    ka
    Kwishyura ingurane bikihutishwa, imyaka itatu ni myinshi. Ese hari ababonye ingurane ni bangahe? Abatarabona ingurane ni bangahe, impamvu ni iyihe? Bityo inkuru ikaba iruzuye. Uwo barangaranye akarenganurwa, Uwo bishyuye nawe ntajye mu barenganye.
    2 years ago Reply  Like (0)

 Dec 5, 2022 - 08:26