Huye: Bamwe mu barokotse Jenoside babangamiwe n'amagambo abakomeretsa

Bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Mbazi baravuga ko babangamiwe n’abakigaragarwaho ingebabitekerezo ya Jenoside. Bavuga ko hari aho babwirwa amagambo abakomeretsa, abandi bakabarandurira imyaka. Ubuyobozi bw’Aka karere buvuga ko abarokotse jenoside badakwiye kugira impungenge kuko bafite ubuyobozi bubakunda, batwaze kandi bakomere.

kwamamaza

Umudugudu wa Gicubuka, Akagari ka Kabuga, mu Murenge wa Mbazi ni hamwe mu hagaragaraye ibigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’akarere bwabitangarije mu Nteko y’abaturage.

Umuturage umwe warokotse Jenoside yakorewe abatutsi utuye muri uyu Murenge, yashimangiye ko uretse kwangirizwa imyaka hiyongeyeho no kubwirwa amagambo abakomeretsa umutima, bigahungabanya bamwe.

Yagize ati: “turacyatotezwa! Njyewe si ubwa mbere baseruye maseri bashyira hasi, bakanyibira ibitoki bigera muri 18. Hari abavuga ngo ukwezi kwanyu kwageze, nuko bakajya mu myaka yacu bagashyira hasi ku buryo niba warahinze utazasarura ngo ubone icyo urya. Niba ufite itungo barara badupfumuriraho amazu.”

Yongeraho ko “iyo tugeze muri ibi bihe byo kwibuka, bajya mu myumbati bagacyimbura, ibitoki by’imyano bagacagagura, bimwe bakajugunya hasi. Hari uwitwa Kamaliza Marie Grace, ari nabyo yavugiye mu nteko y’abaturage na Meya yumva, yabwiwe amagambo n’uwitwa Kalinda ngo ‘igihe cyanyu cyageze’ hanyuma arahungabana.”

“Bamwe haje imodoka ibajyana Kabutare, undi bamuha imiti. Turasaba umutekano kuko tuwubonye twabaho. Nubwo bagiye batumugaza: haba ku mutima no ku mubiri, ariko tubonye umutekano twabaho nk’abandi banyarwanda.”

Undi mubyeyi warokotse jenoside yagize ati: “bangiriye mu bijumba, akajya arandura imigozi akajugunya, araruza agashyira amatungo ye. Bigera aho agera ku biti bya gereveriya nari nateye, yabiteye ari nk’ibiti 6 byose. abarokotse turahohoterwa cyane.

Bijyanye n’aho u Rwanda ruri kandi rukomeje kagana heza mu bumwe n’ubabudaheranwa bw’abanyarwanda, abaturage bavuga ko kuba hari abakigaragarwaho n’ibigize icyaha cy’ingengabitekerezo byabatunguye.

Umwe ati: “abantu bakwiye guhindura imyumvire, bakumva ko jenoside yarabaye kandi si ngombwa gukomeretsa bagenzi bawe.”

Undi ati: “ birababaje kubona umuntu ahengera ku munsi wa mbere wo kwibuka, ku italiki ya 7, agatinya kumubwira ngo igihe kirageze kandi noneho ntimurumva! Icyababaje abaturage bose. Icyo numva cyakorwa ni uko umuntu ubigaragaweho yagombye guhanwa by’intamgarugero.”

Uwimbabera Clemence; Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurengwa wa Mbazi, avuga ko abahuye n’ihungabana bitewe n’amagambo akomeretsa babwiwe bafashijwe.

Mu gukomeza Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, avuga ko bakomera  kubera ko ubuyobozi bw’igihugu bubakunda.

Ati: “abagize ihungabana bitaweho bajyanwa kwa muganga nuko barataha [abakecuru babiri]. Ubuyobozi bwahise bubatabara, turabahumuriza. Bajye bihanganira mu buryo bukomeye ayo magambo, bayihorere, be kuyaha umwanya mu buzima, ahubwo batwaze, bakomere, be guheranwa n’amateka.”

Muri iki gihe u Rwanda n’isi yose twibuka ku nshuro ya 30 jenoside yakorewe abatutsi, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’iz’umutekano bagaragaza ko habonetse ingero z’abagiye bavuga ibigize icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside.

Nk’urugero ni nk’aho hari uwavuze ngo “ese ubundi baba bibuka, bibuka iki?”, n’andi magambo akomeretsa umutima, bashyikirizwa urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha.

@Rukundo Emmanuel-Isango Star-Huye.

 Apr 11, 2024 - 11:14