
Huye: Bafungiwe amazi meza, bashoka ay'igishanga
Jan 22, 2025 - 12:41
Hari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko hatagize igikorwa bashobora kurwara indwara ziterwa n'umwanda nyuma y'aho basigaye bavoma amazi mu mugezi utemba. Bavuga ko babiterwa n'uko ayandi WASAC yayafunze ku mpamvu batamenye. Ubuyobozi bwa WASAC, ishami rya Huye, buvuga ko yafunzwe kuko mubazi yari yibwe hirindwa ko akomeza kumeneka bakaba bagomba kugura indi.
kwamamaza
Amazi meza yari yegerejwe abatuye muri uyu Mudugudu watujwemo imiryango y'abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, mu Murenge wa Huye, Akagari ka Rukira, Umudugudu wa Nyanza, binyuze muri gahunda y'Ubudehe.
Umwe mu bahatuye yabwiye Isango Star ko “ muri uyu Mudugudu, Perezida wa Repubulika yaduhaye imfashanyo y’Ubudehe, abaturage twikururira amazi.
Bavuga ko hashyizweho amavomo rusange abiri, hashyirwaho n'abazajya bayavomeshaho, ariko bidateye kabiri WASAC irayafunga. Kuva icyo gihe batangira kuvoma mu mugezi utemba witwa Munyazi, ahaba harimo imyanda ishobora kubatera indwara mugihe haba ntagikozwe.
Umwe ati: “bashyiraho umuntu wivomera ku giti cye. Ariko nibura iyo wabonaga igikoroto (igiceri) waragendaga ukavoma amazi meza. Ubwo rero na ya mazi arafungwa nuko tujya mu kabande, hariya hepfo. Hari ubwo uvoma harimo imisundwe, amazi atemba murabizi ko hari abantu bayogamo mu gitondo cyangwa bakameseramo banamenamo imyanda. Ariko turayakoresha kuko nta kundi twabigenza.”
Undi ati: “nk’ubu nta mazi tubona.... Kugira ngo tuzajye kuvoma ni mu kabande, kuri Munyazi. Muri Munyazi hari ubwo baba bashyizemo n’imyanda, n’imbwa bazishyira mu mazi, wagenda ugasanga yapfuye bakayitaba!”
Aba baturage bavuga ko nta handi bafite bavoma amazi meza uretse aho hafunzwe.
Umwe ati: “nta handi dufite twavoma kuko n’uturiba tubiri twari dufite twarumvishe ngo badufunze. Tuvoma hano hepdo mu gishanga.”
Bifuza ko basubizwa amazi meza. Umwe ati: “ twifuza ko twabona amazi hafi yo kunywa kuko nk’ubu kugira ngo nyabone ngomba kuba mfite igiceri nabwo nkajya ruguru iriya mu w’undi Mudugudu.
BWANAKWERI Richard; Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Huye, yavuze ko ibokorwaremezo bikwiye gufatwa neza kuko amazi WASAC itayafunze ku bushake ahubwo mubazi yibwe, nuko afungwa hirindwa ko akomeza kumeneka. Icyakora avuga ko bakongera kuyabona babigizemo uruhare.
Ati: “hoya, ntabwo twayafunze ku bushake. Ku ivomo rusange, compteur yaririho yari yamenetse, imena amazi inyuma, ntabwo twari gukomeza gutanga amazi kuri compteur imena amazi. Byasabye ko ifungwa kandi buriya iyo WASAC itanga amazi, itanga compteur y’ubuntu ariko iyo igize ikibazo: yaba imenetse, yaba yibwe, icyo gihe nyiri iryo vomo cyangwa compteur iri mu rugo yishyura indi nshashya, 47 200. Bishoboke ko badafite ubushobozi buhagije, baza tukumvikana bakajya bishyura mu byiciro ariko hakaboneka mubazi nshashya tukabaha amazi nk’ibisanzwe.”
“ kuko ntabwo twabaha indi y’ubuntu, mu mabwiriza ya WASAC.”
Aba baturage basaba ko bakongera kwegerezwa amazi meza, cyane ko ngo bari bashyizemo n'imbaragaza z'amaboko yabo, bagira ngo abafashe mu mibereho yabo ya buri munsi.
@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Huye-Amajyepfo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


