Huye: Abatuye Akagali ka Kabuga barasaba gukurwa mu icuraburindi.

Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Mbazi mu Kagari ka Kabuga mu gice kibarirwa mu mujyi wa Huye, baravuga ko bari mu icuraburindi baterwa no kutagira umuriro w’amashanyarazi n’amazi. Basaba ko bakemurirwa ibi bibazo bakajyana n’abandi mu iterambere. Icyakora mu mvugo idatanga ikizere cy’igihe runaka aba baturage bazahererwa umuriro w’amashanyarazi, ubuyobozi bwa REG ishami rya Huye bwavuze ko bazawuhabwa.

kwamamaza

Ubusanzwe igice kinini cy’Umurenge wa Mbazi kibariwa mu mujyi wa Huye ndetse muri iyi minsi hari gushyirwamo imihanda ya kaburimbo mu rwego rwo kongera umubare w’abatuye muri iki gice, biteganyijwe ko ari cyo kizimurirwamo ibiro by’Akarere ka Huye.

Gusa bamwe mu batuye mu Kagari ka Kabuga, nako kabarizwa mur’uyu Murenge wa Mbazi, byumwihariko mu Mudugudu w’Agasharu bavuga ko bamaze igihe mu bwigunge bwo kutagira umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi.

Umwe mu bahatuye waganiriye n’Isango Star, yagize ati: “Ikibazo dufite ni uko ahandi hose bacana ariko twe nta muriro kandi uyu muhanda ari nawo ujya ku murenge wa Mbazi kandi hari n’igihe ino hakunda gutera amabandi. Rwose uwatugirira neza yaduha umuriro n’amazi.”

Mugenzi we yunze murye ati: “Ikibazo ni icy’umuriro n’amazi. Biratubangamira kuko tubona ku isantire habona ariko aha iwacu hatabona! Bitugiraho ingaruka nk’igihe turi kugenda nijoro tugaterwa ntutunatabarwe.”

“ kugera aha iwacu iyo ugenda aba ari nko mu mwobo kandi ntihabona, amapoto yamaze imyaka nk’ibiri ahagaze, ndetse ageza ubwo amungwa mu butaka arabora. Biratubangamiye kuko ntiwatera agapasi, dukeneye umurire cyane kuko turi mu icuraburindi. Reba nk’iyi telefoni nyivanye ruguru iriya gusaba umuriro ariko mfite umuriro najya nyicajinga, nkumva na radiyo, yewe na televiziyo yakagura ndetse n’ abana bakiga batari mu icuraburindi.Rwose biratubabaza.”

Ku kibazo cy’umuriro w’Amashanyarazi, Kayibanda Omar; uyobora ishami rya REG mu Karere ka Huye ,avuga ko abatuye muri Gasharu uzabageraho. Icyakora nta  gihe runaka bazatangirira kuwucaniraho agaragaza.

Yagize ati: “Muri rusange turi kwegeranya ubushobozi bwo kugira ngo dutange amashanyarazi mu duce twose tw’akarere ka Huye, ni ukuvuga ngo naho hose tuzahagera. Ariko ibyo bibazo by’uko amapoto bari bashinze ku giti cyabo yaguye, njye kubwanjye ntabwo nyazi kandi niyo yaba ahari , ikigaragara ni uko bafite inyota y’amashanyarazi kandi bafite uburenganzira nk’abandi banyarwanda bwo kuyahabwa. Ubwo tuzabageraho mu minsi iri imbere kuko turateganya y’uko mu mpera z’ukwezi gutaha dushobora gutangira kubona ibikoresho tukabasha kubafasha.”

 Ku bijyanye n’icyizere cy’uko mu kwezi gutaha aba baturage bashobora kuba bacana, Kayibanda avuga ko “ iyi gahunda iri mu gihugu hose y’uko ibikoresho bya mbere bizaboneka mu kwezi kwa 11.  Ni ukuvuga ngo tuzatangira, ubwo nabo bari muri gahunda nkuko abanyarwanda bose bategereje umuriro, nabo tuzabageraho.”

Ku kibazo cyo kutagira amazi muri aka gace, nacyo kigaragazwa n’abahatuye, amakuru ava muri WASAC ishami rya Huye, avuga ko hari imiyoboro yatangiye gusanwa muri aka gace ikazakemura ikibazo bafite nuko bakava mu bwigunge bavuga ko barimo.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/SE6lm9IaV20" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Huye.

 Oct 19, 2022 - 12:58