
RD Congo: Minisitiri w’Ubutabera yitabye Ubushinjacyaha akekwaho kunyereza Miliyoni $39
Jun 4, 2025 - 11:57
Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Constant Mutamba, ku wa kabiri yitabye ubushinjacyaha bw’i Kinshasa, aho ari gukorwaho iperereza ku byaha akekwaho byo kunyereza umutungo wa leta wari ugenewe kubaka gereza nshya ya Kisangani.
kwamamaza
Minisitiri Mutamba yitabye aherekejwe n’abunganizi be mu mategeko ndetse n’abantu benshi bamushyigikiye, barimo abakozi bo mu biro bye n’abandi bavuzaga amafirimbi, baririmba ko ari umwere. Iperereza rimushinja gutegeka kwishyura miliyoni $19 z’amadolari mbere y’uko isoko ryo kubaka iyo gereza ryemezwa n’urwego rubifitiye ububasha.
Izi miliyoni ngo zari mu ngengo y’imari ya miliyoni $39 zari zaragenewe uwo mushinga wo kubaka gereza nsha ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Mutamba yahakanye ibi birego, ndetse mbere yari yaratangaje ko atazigera yitaba umushinjacyaha wamutumijeho, avuga ko n’uwo mushinjacyaha afite ibyaha akekwaho.
Ibi bubaye bikurikiranye no kuba Inteko Ishinga Amategeko ya DR Congo yaratoye ko akurikiranwa n’ubutabera.
Kuva dosiye ye yajya ahabona, bamwe mu baturage bagaragaje bakomeje kuyigaruho kenshi, banenga uko abategetsi bakomeje kugaragara mu bikorwa byo kunyereza umutungo w'igihugu, abandi bakishimira ikurikiranywa ry'abategetsi bakomeye kugeza kuri minisitiri. Bavuga ko ari ikigaragaza demokarasi no kugendera ku mategeko mu gihugu cyabo.
Minisitiri Constant Mutamba ntacyo yatangaje ubwo yasohokaga mu bushinjacyaha, nubwo hari huzuye abarimo abanyamakuru benshi.

@bbc & radio okapi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


