Abahanzi bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, basobanurirwa uko yateguwe nuko yashyizwe mu bikorwa.

kwamamaza

Abahanzi barimo Bull Dogg, Diplomat, Ish Kevin, Juno Kizigenza, Gabiro Guitar, B-Threy, Bushali, Papa Cyangwe, Symphony Band, Active na Confy basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Ni igikorwa Cyateguwe mu rwego rwo guhuza imbaraga nk’abahanzi no gukomeza kwibuka no kunamira inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Aba bahanzi bahurijwe hamwe n’Umunyamakuru Luckman Nzeyimana [Lucky] usanzwe akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, by’umwihariko kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Uyu munyamakuru yavuze ko batekereje iki gikorwa mu rwego rwo kwigisha abahanzi bato amateka y’ibyabaye mu 1994 no gukomeza gufasha abakuru gutekereza cyane ku byabaye no guharanira ko bitazongera kubaho ukundi.

Ati: “Ni igikorwa twatekereje mu rwego rwo gufasha abahanzi bakiri bato kumenya amateka ya Jenoside no gufasha abakuru gukomeza kumenya aya mateka kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.”

Nzeyimana yavuze ko iki gikorwa we na bagenzi be bari mu myidagaduro bateganya ko cyajya kiba kenshi kugira ngo abahanzi bo ubwabo bamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bakomeze guharanira ko ibyabaye bitakongera kubaho ukundi.

Yavuze ko abahanzi batoranyijwe nta kindi cyagendeweho ahubwo ari uko ari bo yegereye we n’abo bari bafatanyije iki gikorwa bakabasha kuba aribo baboneka.

Kuva ku wa Kane taliki 7 Mata 2022, hatangiye Icyumweru cy’Icyunamo ndetse n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego Isi yose yifatanyije n’Abanyarwanda mu bikorwa byo gufata mu mugongo abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lucky wateguye iki gikorwa
Diplomat Bushali na Ish Kevin bashyira indabo ku mva
Bushari ari mubitabiriye uyu muhango
Aha bari bakuriye filimi mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994
Abahanzi basobanurirwa uko Jenoside yakorewe abatutsi yatewe n’ubutegetsi bubi bwariho muri Mata 1994
Abahanzi batandukanye bunamiye inzirakarengane za Jenoside ziruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi
Abahanzi bunamiye inzirakarengane zazize uko zavutse
 
 Apr 15, 2022 - 20:15