#IMA2022: Ibyihariye ku Indirimbo ziri ku cyiciro cyizakunzwe uyu mwaka

Mu bihembo bya Isango na muzika awards uyu mwaka wa 2022 mu cyiciro cy’indirimbo zakunzwe cyane gihuriwemo n’indirimbo Eshanu zirimo: Micasa ya Christopher, Why ya The Ben na Diamond Platnumz, Kashe ya Element, Inana ya ChrissEazy ndetse na Muzadukumbura ya Nel ngabo yahuriyemo na Fireman

kwamamaza

Izi ndirimbo zose ziyoboye izakunzwe cyane muri uyu mwaka wa 2022 biri mu byagoranye kuzihitamo bigendanye n’amajwi y’abazitoye barimo abanyamakuru b’Ibitangazamakuru byanditse ibya radio ndetse na television bakora imyidagaduro.

MICASA YA CHRISTOPHER

Christopher n’umwe mu bahanzi bamaze kubaka igikundiro gikomeye mu bakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane ab’igitsina gore. Indirimbo ye yakoze Micasa nimwe mu zakunzwe cyane muri uyu mwaka, iyi ndirimbo yasohotse tariki 18 kanama. Iyi ndirimbo imaze kurebwa n’abasaga million 3,731,666(mu mibare igaragara ku rukuta rwa YouTube).

Kuva iyi ndirimbo yasohoka uramutse uvuze y’uko yongeye kugarura ku isoko ry’umuziki Christopher ntago waba ubeshye kuko nyuma yuko iyi ndirimbo yongeye gutumirwa mu bitaramo bitandukanye hano mu Rwanda byagiye bitegurwa.

Micasa ya Christopher yakozwe mu buryo bw’amajwi na Element na Bob Pro, amashusho atunganwa na Bagenzi Bernard.

WHY BY THE BEN ft. DIAMOND PLATNUMZ  

The Ben ni izina rinini muri muzika nyarwanda, uyu muhanzi imyaka igiye kuba itatu ateguje album ye igomba kuzajya hanze iriho n’indirimbo Why yakoranye na Diamond Platnumz.

Why ya TheBen yagiye hanze mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2022 tariki enye Mutarama, imaze kurebwa n’abasaga million 15,734,210(mu mibare igaragara kurubuga rwa YouTube).

Iyi ndirimbo kuva yajya yanze ntiyakunze kuvugwaho rumwe benshi bibaza niba ari iya TheBen cg ari iya diamond Platnumz gusa mu kiganirp yagiranye na ISANGO Star Icyo gihe yaduhamirije ko iyi ndirimbo ariye ahubwo impamvu bayishyize ku mbuga za Diamond Platnumz aruko yifuzaga ko izina rye rikomeza kumenyekana cyane kurushaho.

Why yakoze muburyo bw’amajwi na MadeBeats amashusho yayo afatwa na Julien BMJizzo.

KASHE YA ELEMENT

Element ni umwe mu basore bakiri bato bamaze kwemeza ko ubuhanga bwe budashidikanwaho muri uyu muziki nyarwanda. Muri uyu mwaka wa 2022 nyuma yo gukora indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake ndetse akisanga mu cyiciro cy’abatunganya indirimbo mu buryo bw’amajwi bahize abandi, ubu yongeye kwerekana ko no kuririrmba nayo arindi mpano ikomeye afite.

Element muri uyu mwaka yasohoye indirimbo yitwa Kashe iyi ndirimbo yarakunzwe cyane ugereranyije n’uko abantu bari bayiteze, kuva yasohoka Imaze kurebwa n’abasaga 3,872,246(mu mibare igaragara kurubuga rwa YouTube)

Iyi ndirimbo amajwi yayo ninyirubwite wayitunganyirije afatanyije na Kozze basanzwe bakorana muri Country Record ndetse na Bob Pro, amashusho atunganwa nabarimo BJC na ChrissEazy

INANA BY CHRISS EAZY

Biragoye ko waba warakurikiranye umuziki nyarwanda muri uyu mwaka wa 2022 byumwihariko ukaba warumvise indirimbo zasohotse muri uyu mwaka ngo ntube warumvise iyitwa Inana yakozwe na ChrissEazy.

Inana ya ChrissEazy n’indirimbo yihariye cyane igikundiro kidasanzwe muri uyu mwaka aho abakiri bato ndetse n’abakuze wabonaga bari kurushaho kuyikunda. Iyi ndirimbo igisohoka benshi batunguwe no kubona amashusho y’umubyeyi w’uyu muhanzi bari kuyibyinana ubona bizihiwe.

Iyi ndirimbo Inana mugihe cy’amezi atanu Imaze igiye hanze kuva tariki 26 Gicurasi ubu imaze kurebwa n’abasaga 4,846,439 (mu mibare igaragara kurubuga rwa YouTube).

Mu buryo bw’amajwi yayo yakoze na Producer Element afatanyije na Bob Pro, amashusho yayo atunganwa Samy Switch afatanyije na ChrissEazy Nyirayo

Iyi ndirimbo yafashije Chrisseazy gutumirwa mu bitaramo bikomeye byareye hano mu Rwanda ndetse uyu muhanzi yaje no kwerekeza hanze y’u Rwanda mu gihugu cy’U Burundi Gukorerayo ibitaramo kubera uburyo iyi ndirimbo iri muze zakunzwe muri icyo gihugu.

MUZADUKUMBURA YA NEL NGABO NA FIREMAN

Kimwe n’izindi ndirimbo zose ziri muri iki cyiciro cy’izakunzwe cyane muri uyu mwaka iyi nayo byagorana ko waba warumvise indirimbo zasohotse muri 2022 ngo Muzadukumbura uyirenze ingoyi.

Muzadukumbura n’indirimbo yatumye abanyarwanda bongera kumva ubuhanga bwihariye bwa Fireman warumaze iminsi atagaragara ku Isoko ry’umuziki w’U Rwanda ariko kurundi ruhande kwari ukongera kwibaza k’ubuhanga bw’umuhanzi Nel Ngabo utaratengushye abakunzi b’umuziki nya Rwanda kuva awutangiye, imbaraga zabo bari bahuje icyo zari zigiye gutanga.

Iyi ndirimbo kuva igiye hanze tariki ya kabiri mutarama uyu mwaka ntago yatinze gukundwa kuko n’ubundi yakoraga ku mitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda igaragaza uburyo abanzi baba barabayeho ubuzima bushaririye ariko bahirimbanira iterambere ry’umuziki.

Kugeza ubu Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman kurubuga rwa YouTube imaze kurebwa n’abasaga 1,722,840

Amajwi yiyi ndirimbo yakozwe na Producer Clement naho video itunganwa na Gad.

 Nov 17, 2022 - 15:52