Kwibuka28: Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda

Umuhanzi Twizerimana Floduard uzwi ku izina rya Limu yamaze gushyira hanze indirimbo ihumuriza Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kwamamaza

Mu kiganiro kigufi Limu yahaye Imvaho Nshya, yahamije ko yashyize hanze indirimbo “Tuguhoze Rwanda”.

Yagize ati : “Namaze gushyira hanze indirimbo Tuguhoze Rwanda ibumbiyemo ubutumwa buhumuriza abanyarwanda muri ibi bihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumva ko hari uruhare rwabo mu kusa, ikivi abazize Jenoside basize.

Akomeza agira ati : “Icyo nabwira urubyiruko ni uko amateka yaturanze adakwiye kudusubiza inyuma ahubwo duharanire kugera ku byiza”.

Asaba urubyiruko gukomeza gukurikira ibiganiro kandi rukabyitwaramo neza nkuko Leta iba yabirushishikarije no gukurikiza gahunda za Leta.

Umuhanzi Limu ahamya ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kandi igashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko azakomeza guhanga indirimbo nk’izi zihumuriza zikanavura Abanyarwanda akoresheje ubuhanzi kuko ngo ijwi ry’abahanzi rigera kure.

Umuhanzi Limu amaze gushyira hanze indirimbo eshatu zijyanye n’ibihe byo kwibuka kandi buri mwaka azajya ahimba indirimbo zifasha mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Apr 15, 2022 - 20:12