
Hari bamwe mu babyeyi batarasobanukirwa neza inshingano z'urubyiruko rw’abakorerabushake
Nov 1, 2024 - 08:41
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruravuga ko nubwo ruri mu bagira uruhare mu bikorwa byo kubaka igihugu ariko hari bamwe mu babyeyi uyu munsi batarasobanukirwa neza inshingano zarwo nurwo ruhare rugira hanyuma bakabuza abana babo kuba bakwiyunga kuri bagenzi babo b’abakorerabushake bakeka ko ari ugukora ubusa kandi ugakorera ubusa.
kwamamaza
Mu gikorwa cyo gusoza ukwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, cyabereye mu kagari ka Bugomba mu murenge wa Kaniga, i Gicumbi mu majyaruguru y’u Rwanda, cyatangijwe n’umuganda wateweho ibiti birenga ibihumbi 10, ndetse kukaba ari ukwezi kwaranzwe n’ibikorwa bitandukanye.
Bamwe mu rubyiruko rw’abakorerabushake bahagarariye abandi bavuga ko babangamirwa na bamwe mu babyeyi barenza amaso ibyo bikorwa byubaka igihugu ruba rwakoze ahubwo bakabuza abana babo kuza kwifatanya n’abandi kubera imyumvire idahwitse.
Umwe ati "icyo dusaba abenshi bafite imyumvire yo kumva ko umukorerabushake ari umuntu utagira akazi cyangwa utagira ikintu akora ariko ntabwo ariko biri kuko mu bakorerabushake dufite ingero zitandukanye, twasaba ababyeyi bumva ko umwana niba avuye mu rugo agiye mu bikorwa by'ubukorerabushake yumva ko ari imburamukoro ntabwo ariko bimeze ahubwo barekure urubyiruko ruze rutugane kuko ni icyiciro dufata nk'irerero ry'igihugu, umuntu w'umukorerabushake aba afite indi myumvire iri hejuru".
Maurice Mugabowagahunde, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake kurenga imbogamizi nk’izo ahubwo rugakomereza aho rugejeje mu bikorwa byubaka igihugu ndetse arusezeranya ko inzego z’ubuyobozi zirushyigikiye.
Ati "ndabasaba kugirango dutizanye ingufu natwe ku rwego rwacu twiyemeje kubaba hafi kugirango ibikorwa mukora bikorwe neza kandi bihabwe n'agaciro natwe nk'urwego rw'intara nk'uturere turabyemeye ko tugiye kubaba hafi kurushaho ibyo mukora natwe bikarushaho gusubiza ibibazo abaturage bacu bafite, ndabasaba byumwihariko gukomeza kwitwara neza muri byose no gufasha abaturage guhinduka cyane cyane guhindura imyumvire, ndabasaba kongera kuba hafi inzego zibegereye za leta nabo kandi biteguye kubumva no guha agaciro ibitekerezo byanyu kugirango iterambere twifuza turigereho vuba".
Mu bikorwa byakozwe muri uku kwezi uretse kubakira abatishoboye no kubasanira uyu munsi urubyiruko rw’abakorerabushake bishyize hamwe boroza inka abaturage batatu batishoboye bo mu murenge wa kaniga.
MINALOC itangaza ko kugeza uyu munsi urubyiruko rw’abakorerabushake rubarirwa mu barenga miliyoni.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Sta Gicumbi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


