
Hari abinubira umwanda ugaragara mu nzu zitanga serivise z'ubwiza n'uburanga
Dec 3, 2024 - 09:59
Bamwe mu bakoresha inzu zitanga serivise z’ubwiza n’ uburanga zizwi nka “salon de coiffure”, baravuga ko bahangayikishijwe n’ingaruka bashobora guhurira muri izo nzu bitewe n’umwanda ugaragara ndetse gutizanya ibikoresho ku bakiriya muri zimwe, mu gihe haricyo bagiye gukoreshayo yaba umusatsi, inzara, gusuka, ibi bagaragaza ko bikwiye gushakirwa umuti.
kwamamaza
Iyo utembereye umujyi wa Kigali ni gacye utazahura n’inyubako ahanini zikorerwamo ubucuruzi bugiye butandukanye, ndetse muri ubwo bucuruzi uzasanga hatangirwamo serivise z’ubwiza n’uburanga nka kimwe mu bintu bikenerwa na buri muntu yaba ari ukwiyogoshesha kuba abagabo n’abagore, guca inzara, gusuka ndetse n’ibindi gusa abakenera izi serivise bavuga ko batemeranywa n’abavuga ko umukiriya ari umwami bitewe na hamwe hagaragara umwanda kandi bashobora kubigiriramo ingaruka. Ibi bakavuga ko bidakwiye.
Umwe ati "tuba dufite abana bato biga ku mashuri ugafata umwana ukavuga uti iyi salo niyo niyogoshesherezamo ukajyanayo n'umwana ukabona umwana arwaye ibihushi mu mutwe, ntabwo imashini yaba ari nzima ngo umwana numwogosha hazemo za ndwara, ntabwo bita ku bikoresho bibe bimeze neza cyane cyane ntabwo boza ama mashini".
Undi ati "buri muntu wese iyo aje ntabwo aba afite ibikoresho bihagije buri muntu wese aba afite akuma duhuriraho kaba ari kamwe gaconga inzara, barakankoreshaho kankomeretsa katankomeretsa ariko njyewe nimvaho undi araza ajyeho, rimwe na rimwe ahantu bajya kudukarabiriza mu mutwe niho haba hari ikibazo".
Barasaba inzego bwite za leta kwinjira muri iki kibazo bagashyiraho amabwiriza agenga salon zitunganya uburanga.
Mu mujyi wa Kigali habarirwa inzu zitanga serivise z’ubwiza n’uburanga zirenga ibihumbi 500 haba hatangirwamo serivise yaba gusuka, koza mu mutwe, kwiyogoshesha, gukoresha inzara n’ibindi gusa isuku ikagarukwaho cyane bitewe no guhurirwamo n’abantu benshi, ibi bigatera ikibazo ku bikoresho bihakoreshwa bidahagije nyamara ugasanga biri mu byateza ibibazo by’ubuzima bidakurikiranwe.
Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


