
Hari abacyumva ko ubugombozi buhagije ku muntu warumwe n'inzoka
Oct 4, 2024 - 08:45
Mu gihe inzego z’ubuzima zishishikariza abantu kwihutira kujya kwa muganga igihe barumwe n’inzoka kugirango bahabwe ubuvuzi, bamwe mu baturage baravuga ko ubuvuzi bazi ari ubwa gakondo buzwi nk’ubugombozi.
kwamamaza
Kurumwa n’inzoka, ni imwe mu ndwara zisaga 20, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS rigaragaza ko zititaweho uko bikwiye. Nyamara kugeza ubu bamwe mu baturage bavuga ko mu gihe hari urumwe n’inzoka, batabarwa n’ubugombozi bwa gakondo kuko kwa muganga ntakintu bafashwa.
Mahoro Julien Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, avuga ko abantu batagakwiye kugira iyo myumvire, ko ahubwo bagomba kugana kwa muganga kugirango bahabwe ubuvuzi bwujuje ubuziranenge.
Ni mu gihe ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima OMS rigagaza ko abarenga miliyoni 5 z’abantu ku isi barumwa n’inzoka, ibi bisiga abarenga ibihumbi 800,000 bitabye Imana mu gihe bamwe basigarana ubumuga. Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima bugaragaza ko nibura abantu 1000 barumwa n’inzoka buri mwaka mu Rwanda.
Inkuru ya Ingabire Gina / IsangoStar Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


