Tanzania: Perezida Samia Suluhu yitabiriye ibirori byateguwe n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

Ku nshuro ya mbere mu mateka ya Tanzania, umukuru w’igihugu yaraye yitabitiye ibirori  byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umugore wateguwe n'ishyaka turavuga rimwe n'ubutegetsi, CHADEMA.

kwamamaza

Umwanzuro wa Perezida Samia Suluhu Hassan yo kwitabira ibi birori ishimagizwa n’umuyobozi w'ishyaka rya Chadema, Freeman Mbowe, aho avuga ko ari umusaruro wo guhura kwari gufite umugambi  wo kongera gukorera hamwe.

Mu ijambo yagejeje ku Bantu ibihumbi byari byitabiriye ibyo birori, Perezida Samia yavuze ko gushyira hamwe muri politiki ya Tanzania bikomeje, Kandi ko Hari intambwe imaze kugerwaho mugihe ibindi bigikomeje birimo gushyiraho itegeko nshinga rishya rigenga iki gihugu.

Yongeyeko y’uko byagoranye gutangiza uyu mugambi wo gushyira hamwe kuko bamwe bo mu ishyaka  rye batari babyiteguye.

Perezida Samia yagize ati: "Habayeho Impala nyinshi hirya no hino, Kandi no ku ruhande rw'abatavuga rumwe naho nyine Ni uko byabaye.Rero impande zombi zifite abantu bazo batishimiye iyi ntambwe yo gushyira hamwe muri poritike”.

Perezida Samia Suluhu ni we mukuru w’igihugu cya Tanzania wa mbere w’umugore, akaba yaragiye muri izi nshingano nyuma y’urupfu rwa Perezida John Magufuli mu 2021.

Perezida Magufuli yashyinjwaga n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe kuyogoza igitugu, agahiga Abayobozi b'amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi, uwahoze ku butegetsi ndetse n'inshuti zabo.

 Mar 9, 2023 - 09:49