Ubushinwa bugiye gukuriraho Afurika imisoro ku bicuruzwa, uretse igihugu kimwe

Ubushinwa bwatangaje ko kuva tariki ya 1 Gicurasi (01) 2026 buzakura imisoro ku bicuruzwa byinjira ku isoko ryabwo bivuye mu bihugu 53 bya Afurika, mu rwego rwo kongera ubucuruzi no kugabanya ubusumbane bumaze igihe hagati y’impande zombi. Ariko uku koroherezwa ntikureba ikiguhu cya Eswatini cyonyine.

kwamamaza

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida Xi Jinping ku wa Gatandatu, kije mu gihe ubucuruzi bwa Afurika n’Ubushinwa bwazamutse bugera ku rwego rwo hejuru butigeze bubaho, ariko haracyagaragara icyuho kinini hagati y’ibyo impande zombi zohererezanya.

Amakuru yatangajwe avuga ko iyi gahunda igamije gufungura kurushaho isoko ry’Ubushinwa ku bicuruzwa bya Afurika no kongera amasezerano y’ubufatanye mu bukungu. Mu 2025, ubucuruzi hagati y’impande zombi bwageze kuri miliyari $348, buzamuka ku kigero cya 17% ugereranyije na 2024.

Gusa raporo ya Oxford Economics igaragaza ko Ubushinwa bwohereje muri Afurika ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyari $225, mu gihe Afurika yoherejeyo ibifite agaciro ka miliyari $123, bigaragaza ubusumbane bukomeye.

Icyakora iki cyemezo ntikizareba Eswatini kuko yo ifitanye umubano wa dipolomasi na Taiwan. Ikirwa gishaka kwigenga.

Gusa hari abavuga ko gukuraho imisoro bishobora kongera amahirwe ku bicuruzwa bya Afurika no kugabanya icyuho mu bucuruzi mu gihe kiri imbere, cyane ko ibihugu byo muri Africa harimo n'u Rwanda byari bisanzwe bikura ibivuruzwa byinshi muri iki gihugu.

Ni mu gihe Amerika nk'umufatanyabukorwa wa kabiri yazamuriye imisoro ibicuruzwa byo mu bihugu byo kuri uyu mugabane.

@BBC

 Feb 16, 2026 - 13:33