“Gutunganya ibikoresho byashaje bigomba kujyanishwa no kurengera ubuzima bwa muntu n’ibidukikije.” MINICOM

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko mu gihe iterambere ry’inganda rikomeje kuzamuka mu gutunganya ibikoresho byashaje bibyazwamo ibindi bikwiye gukorwa bijyanishwa n’ubuziranenge. Iyi Ministeri ivuga ko ibi bigomba gukorwa mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abantu ndetse n’ibidukikije. Urwego rushinzwe Ubuziranenge mu Rwanda, RSB, ruvuga ko ibyo ari umukoro wa buri wese.

kwamamaza

Inzobere zo mu muryango mpuzamahanga w’ubuziranenge [ISO] zirenga 200 zo mu bihugu bitandukanye byo hirya no hino ku isi, ziteraniye i Kigali mu gihe cy’iminsi itanu. Izi nzobere ziri kuganira no kwiga ku iterambere ry’ubukungu bwisubira, ni ukuvuga ubukungu bushingiye ku bikoresho biramba ndetse bishobora kubyazwamo ibindi mu gihe byashaje.

Richard Niwenshuti; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda [MINICOM], avuga ko mu gukora ibi ubuziranenge bukwiye kuzirikanwa mbere.

Niwenshuti, ati: “Icya mbere ni uko ubuzima bw’abaturage bukwiye gutekerezwaho. Iyo ukoresheje ibyo wakoresheje, hagomba kubaho amabwiriza arinda ubuzima bw’umuturage,aho rero niho hari ipfundo. Iyo dushyiraho amabwiriza y’Ubuziranenge, turavuga tuti yego ni byiza kubyaza umusaruro ibyo twakoresheje ariko tubikoreshe mu buryo bitagira imbogamizi yaba ku buzima bw’umuturage.”

 Yongeraho ko “ reka dutekereze mu buryo bw’udushya twabyaza ibyo bikoresho ariko dutekereze no ku buzima bw’umuntu no ku bidukikije.”

Aha, Raymond Murenzi;Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubuziranenge,RSB, avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese.

Ati:”Buri wese agomba kubishyiramo imbaraga, yaba ari abanyenganda, yaba ari za guverinoma zitandukanye: kubera ko hagomba kujyaho za politike zihamye zigenga imirongo migari y’ubukungu bwisubira. Twebwe nk’u Rwanda, hari byinshi bimaze gukorwa.”

 Murenzi avuga ko hari na politike ngenderwaho zirimo izijyanye no kubungabunga ibidukikije, kurwanya ibyuka byoherezwa mu kirere, guteza imbere inganda ndetse n’izindi.

Avuga ko ibyo byose ari “ni ukugira ngo tugire ubukungu bwisubira kandi butajegajega.”

Muri rusange, ku isi habarwa toni zirenga eshatu z’ibikoresho byiganjemo iby’ikoranabuhanga byashaje bikajugunywa kandi byakagombye gusubizwa mu nganda bikongera gutunganywamo ibindi bikoresho.

Ibyo kandi bigakorwa mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ubuzima bw’abatuye isi, ndetse no kugabanya umubare w’amafaranga atangwa mu gushaka ibindi bikoresho bigira ingaruka ku bukungu.

@ Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 27, 2022 - 11:41