Gutanga impyiko: ni ubutabazi cyangwa kwishyira mu kaga?

Mu gihe gutanga urugingo rw'impyiko ari ugutanga ubuzima, hari abaturage bo mu ntara yIburasirazuba bavuga ko batahirahira batanga impyiko yabo kuko byagira ingaruka mbi ku buzima bwabo, no kubasigira ubumuga. Impunguke mu buvuzi bw'impyiko zivuga ko gutanga impyiko ntacyo bihungabanya ku buzima bw'uwayitanze ahubwo ashobora kubaho neza kuruta uzifite zose.

kwamamaza

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko ku isi,impyiko ziza ku mwanya wa mbere mu ngingo abantu baha abandi. Umuntu utanze urwo rugingo akaba atanze ubuzima. Gusa hari abaturage bavuga ko batatanga impyiko yabo ngo bafashe uyikeneye, kuko gusigarana imwe kuri bo byaba ari ubumuga kandi bikanagira ingaruka ku buzima bwabo.

Baganira n' Isango Star, umwe yagize ati:" biragoye kumuha impyiko kuko ni ubuzima bwawe waba utanze. Nonese ubwo iyo umuntu afite impyiko imwe ntabwo ubuzima buba bwuzuye. "

Undi yunze murye, ati:" waba umwitangiye nkuko Yesu yitangiye abantu. Waba ufite ubumuga kuko waba ufite urugingo rumwe( impyiko) kandi wari ufite ebyiri."

Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko bibaye ngombwa ko bagasabwa impyiko yo guha umurwayi uyikeneye bayitanga kuko baba bamuhaye ubuzima, kabone niyo byagira ingaruka ku buzima bwabo ariko batabaye umuntu.

Umwe ati:" gutanga impyiko ni byiza kuko uba utabara mugenzi wawe. Niba ushaka kubaho ni byiza ko wifuza ko na mugenzi wawe yabaho."

Undi ati:" iyo uyimuhaye akamaraho iminsi, ni byiza. Ubundi mu muco nyarwanda gufashanya ni byiza."

Ku bafite impungenge z'uko bashobora gutanga impyiko bikagira ingaruka mbi ku buzima bwabo, impuguke mu buvuzi bw'impyiko, Dr Joseph Ntarindwa, avuga ko gutanga impyiko byemezwa na muganga.

Yemeza ko kuyitanga nta ngaruka mbi bigira ku buzima bw'uwuyitanze, ahubwo ngo uwayitanze ashobora kubaho neza kurusha uwuzifite zose.

Ati:" hari abantu usanga bafite impungenge ngo njye sinatanga impyiko yanjye, ese nazabaho nte maze gutanga impyiko yanjye! Icyo nabizeza ni uko ntacyo yaba. Muganga niwe ubanza kukwemerera kuko abanza kugusuzuma, alareba niba ushobora gutanga impyiko imwe, ugatanga indi ubuzima bwawe ntibuhungabane. "

"ikigaragara rero, abo batanze impyiko bajye bagira ubuzima burambye kuruta abantu muri rusange."

Umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana, Dr Placide Nshizirungu, avuga ko Leta yashyize imbaraga mu buvuzi bw'impyiko ku buryo zivurwa haba mu kwifashisha imashini iyungurura amaraso, no gusimbuza izangiritse kandi bigakorwa no ku bwishingizi bwa mutueli.

Asaba abantu kujya bisuzumisha hakiri kare kugira ngo nibaba barwaye bahabwe ubuvuzi bakire.

Ati:"birakwiye kwisuzumisha, niyo waba utarwaye ukaza kwa muganga tukareba uko mu mibereho yawe, ubuzima bwawe bumeze. "

" ariko urwaye ntiyihebe kuko ubuvuzi burahari ndetse n'ubukomeye wasabaga kujya hanze, ubu mu gihugu cyacu burakorwa. Hari bi byo kuyungurura amaraso, ari uguhindura impyiko ku muntu iye yangiritse bisigaye bikorwa hano mu gihugu. Kandi noneho ku bwishingizi butandukanye burimo na mituweli de sante bwatangiye gufasha abafite ibibazo by'impyiko."

Kuva mu 1954, umuntu wa mbere ku isi ahabwa impyiko kugeza ubu mu 2025, abamaze kuzihabwa ku isi basaga miliyoni 100, nk'uko bigaragazwa n'imibare itangwa n'inzobere mu buvuzi bw'impyiko.

Kuva mu 2004, kugeza ubu, abamaze gutanga impyiko mu Rwanda basaga 200 ariko nta numwe byagizeho ngaruka. Imibare ya RBC yo mu 2024, yagaragaje ko Abanyarwanda 10% bashobora kuba barwaye impyiko zikomeye, naho abagera kuri 40% barwaye impyiko zoroheje zavurwa zigakira.

Indwara zitera uburwayi bw'impyiko harimo umubyibuho ukabije, umuvuduko, Diyabete ndetse na Hepatite B na C. Abantu bashishikarizwa gukora siporo kugira ngo birinde izo ndwara zitandura ndetse no kwisuzumisha kenshi kugira ngo uwo bayisanganye avurwe.

@Djamali Habarurema/ Isango Star-Iburasirazuba.

 Mar 27, 2025 - 12:30