Guhashya indwara zititaweho ni urugendo rwa bose

Mu gihe u Rwanda rwihaye intego y'uko mu mwaka wa 2030, ruzaba rwararanduye indwara zititaweho ziganjemo iziterwa n'umwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Mutarama 2024, rwifatanyije n'isi yose kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya izi ndwara zititaweho.

kwamamaza

U Rwanda rwizihije uyu munsi kunshuro ya gatatu, ni ibirori ku rwego rw'igihugu byabereye mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Masaka, byitabirwa n'inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'ubuzima, aho insanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti " Tujyane mu isuku n'isukura, duhashye indwara ziterwa n'umwanda".

Bigirimana Noella umuyobozi wungirije wa RBC yavuze ko kuzihashya bizagerwaho habayeho ubufatanye.

Ati "hari indwara byagaragaye ko zitashyizwemo ingufu ku rwego mpuzamahanga, Leta yashyizeho ingamba nyinshi zo kwihutisha kugera kuri iyi ntego harimo no kugeza imiti y'inzoka ku bana, tuzahashya izi ndwara binyuze mu mikoranire hagati yacu twese, tugire u Rwanda ruzira izi ndwara zititaweho uko bikwiye kandi birashoboka".      

Uyu munsi wizihijwe hafatwa ingamba zirimo kunoza isuku n'isukura, kuko izi ndwara zititaweho ari zimwe mu zizahaza ubuzima bw'abantu.

Hari bamwe mu baturage bavuga ko hari inyigisho bahawe zatumye batakirwara ariko harimo abagifite ikibazo cyo kubona ubwiherero harimo n'abahinzi bahinga mu bishanga.

Jule Mugabo umukozi wa OMS yizeza u Rwanda inkunga mu guhashya izi ndwara kuko hari intabwe rwateye.

Ati "dufite icyizere ko izi ndwara zishobora kwitabwaho ku buryo zizaba zitakigaragara mu minsi iri imbere mu Rwanda, u Rwanda rwesheje umuhigo mu mwaka wa 2022 rurandura burundu indwara itera gusinzira ubu ikaba itakigaragara mu Rwanda, ishami ry'umuryango w'abibumbye n'abandi bafatanyabikorwa bose tuzakomeza kubatera inkunga yo kugirango izi ndwara ziranduke".    

Dr. Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi w’ishami ryo kurwanya malariya n'izi ndwara zititaweho avuga ko kugabanuka kwazo ari urugendo rurerure gusa avuga ko bishoboka.

Ati "kugabanuka kw'izi ndwara ni urugendo rurerure ariko intambwe imaze guterwa irashimishije kuko uko twagiye dutanga ibinini duha abana bato n'abakuru tubona ko umubare w'abarwara ziriya ndwara ugenda ugabanuka ku buryo bushimishije".  

Mu ndwara 20 zititaweho uko bikwiye, 7 ni zo zikunze kugaragara mu Rwanda: inzoka zo mu nda,Teniya, igicuri, Bilaliziyoze, ubuheri cyangwa shishikara, imidido cyangwa ibitimbo, kurumwa n’imbwa no kurumwa n’inzoka.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Jan 31, 2024 - 08:41