Green Gicumbi: Abasazuriwe amashyamba barasaba inguzanyo yabagoboka mugihe amashyamba atarera.

Bamwe mubaturage bahinga amashyamba mu karere ka gicumbi[ bayasazuriwe] baravuga nubwo bafite icyizere ko umusaruro wabo uziyongera ariko imibereho yabo itameze neza. Barasaba ko bahabwa ingoboka bagenerwa niyo yaba ari inguzanyo. Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko buzabakorera ubuvugizi kugirango ibibazo bafite bikemuke.

kwamamaza

Bamwe mubasazuriwe amashyamba n’umushinga wa Green Gicumbi bo mu murenge wa Rukomo bavuga ko amashyamba yabo atari ameze neza ndetse atanabahaga umusaruro nk’uwo biteze kuzabona.

Umwe mubaganiriye n’Isango Star, yagize ati: “mbere bataransazurira ntabwo ryari rimeze neza bitewe n’uko ritari ritewe ku bipimo bya nyabyo. Ryari ryegeranye kandi n’ibiti ntibyakuraga gusa ikiriho ni uko imyungu zitaboneka ari nyinshi kubera ubucucike, ibiti ntibikure ari bito.”

Undi ati: “ Twebwe ishyamba ryaduhaga umusaruro muke kuko ryari rishaje.”

Gusa aba baturage bavuga ko nubwo umusaruro wari muke, amashyamba yabo yabafashaga kwishyurira abana amashuri ariko ubu bikaba bibagoye. Basaba ko bahabwa inguzanyo yabafasha kugirango ubuzima bukomeze uko byari bisanzwe mugihe amashyamba yabo atarera.

Umwe ati:“Twafataga agapande kamwe, uko wagiye utema byabaga bibusanyenoneho akeze mbere akaba ariko katuramira kuko twaragurishaga tugakuramo minerval y’abana. Twebwe twazanaga umuntu akagura, yaguha ibihumbi 50 tugafata ayo, noneho tugakoramo minerval n’imbuto.”

Undi ati: “ urebye ahanini ni ayo mashyamba kuko nubwo habaga hari n’amatungo ariko hari ubwo yarangiraga. Urumva gutangira minerval abana 2, 3 ni amafaranga menshi, ariko n’iryo shyamba ryaranyunganiraga. Kuko ni urugamba, ni ugufatanya n’utwo uhinze…mbese biba bigoye. Ubwo rero twasabaga tuti wenda nka Green yadusazuriye bareba buryo ki bazadufasha kugira ngo icyo kibazo kitworohere. Igihe cyo gusarura ishyamba cyazagera noneho hakaboneka ubwishyu.”

“ singiye kubabeshya, ubu ikiro cy’ibishyimbo ni 1200F, rwose tubayeho nabi.”

Kuri iki kibazo cyo guha abaturage inguzanyoyabafasha, ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi buvuga ko buzabakorera ubuvugizi bw’umwihariko mubigega bitanga inguzanyo,

Uwera Parfaite; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, yagize ati: “ ninazo nshingano zacu umunsi ku wundi z’uko amahirwe ahari abaturage bayabagezwaho ku buryo bungana. Tugira amahirwe atandukanye nko muri BDF, murabizi ko tugira inguzanyo za VUP, rimwe na rimwe zihabwa abo mu cyiciro cya 1 n’icya 2 kuko akenshi nibo bashobora kugira ibyo bibazo byo kuvuga ngo ndabura minerval. Ariko nk’umwihariko w’aba baba bateye amashyamba, kuganira nabo no kumva ibibazo byabo no kumva uburyo twabikemura, nabyo ntabwo twabisubiza inyuma kugira ngo babone ibyiza by’umushinga ariko be gusigarana n’ibibazo.”

Imwe muri gahunda za leta kubijyanye n’amashyamba igaragaza ko mu mwaka w’2024 byibura 80% by’amashyamba ari mu gihugu azaba ari mu maboko y’abikorera, nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi b’umushinga wa Green Gicumbi.

@ Assiati Mukobwajana/Isango Star-Gicumbi.

 Jan 23, 2023 - 13:22