Gisagara:Urubyiruko rwiyemeje kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urubyiruko rwo mur’aka karere ruravuga ko rwahisemo gusangiza abandi ubumenyi rufite ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, mu rwego rwo kurikumira no kurirwanya. Ibi akaba ari bimwe mubyo ruri gushyira mu bikorwa binyuje mu bukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bwatangijwe muri ako karere .

kwamamaza

Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwakoze urugendo bava ku biro by’umurege wa Ndora, banyura muri centre y’ubucuruzi bakerekeza ku kigo cy’urubyiruko.

Ni urugendo bakoze ku wa mbere, ku ya 6 Ukuboza (12), bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa neza ihohoterwa rishingiye ku gitsina icyo ari icyo, n’uko rikumirwa, yaba Ihohoterwa rishengura umutima, irikomeretsa umubiri, ndetse n’irishingiye ku mutungo.

Uru rubyiruko rwavuze ko rugiye kurushaho kurwanya aya moko yose y’ihohoterwa no kuyakumira aho batuye, ndetse no muri bagenzi babo. Bavuga ko  kandi iyo migirire bayijyanisha n’imyitwarire ibaranga.

Umwe ati: “Buriya baravuga ngo intore uko iteye n’uwo yigishije agendera mu ntambwe yateye. Ubwo nzigisha umuntu ibintu nanjye nkora. Nzababwira ko bagomba kwirinda gusagarira mugenzi wabo w’igitsina kobwa cyangwa gabo bitewe nuko angina ukaba wamubangamira.”

Undi ati:” mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byumwihariko tuzajya mu rubyiruko tubashishikariza gutaha kare kuko burya ahanini n’amajoro arabitera. Ni ukubashishikariza kandi kureka kugendera mu kigare kuko bituma habaho ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Uwase Serge; Umukozi wa RWAMREC mu turere twa Huye na Gisagara, wanagize uruhare mu kwigisha urubyiruko ibijyanye no kurwanya ihohoterwa, avuga ko bafatanyije n’urubyiriko, amadini, amatorero ndetse n’inzego za Leta bashyize hamwe ngo barirwanye.

Ati: “muri uyu mushinga…twatekereje ku rubyiruko kuko turashaka kuzatangatanga hose, nkuko insanganyamatsiko ivuga ngo dufatanye twese twubake umuryango uzira ihohoterwa, mu mpande zose zishobora  guhohotera kugira ngo mu minsi iri imbere uzasange hose twabitangatanze kandi twese dufatanyije.”

Abitabiriye ubu bukangurambaga bw’iminsi 16 bugamije kurwanya ihohoterwa  rishingiye ku gistina  biganjemo urubyiruko rw’abasore n’inkumi rugera kuri 80. Ni urubyiruko rusanzwe rwarahuguwe n’umuryango RWAMREC, uvuga ko ubitezeho impinduka nziza mu kudahishira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse no  kurirwanya.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Dec 6, 2022 - 09:10