Gisagara:Impinduka ku biga mu rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa.

Abiga mu rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa baravuga ko batacyiga bacucutse mu ishuri ndetse bafite inzozi zo kuzavamo abafasha igihugu mu bushakashatsi, cyane cyane mu bijyanye n’ikoranabuhanga. Ninyuma y’aho Leta y’u Rwanda ibubakiye ibyumba bishya ndetse ikabaha na mudasobwa zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga.

kwamamaza

Leta y’u  Rwanda n’abatanyabikorwa bayo bahubatse ibyumba bishya by’amashuri 20 ku rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa. Ni ibyumba byagize uruhare mu kugabanya ubucucike bwari  buhari, bava ku bana 70 bigaga mu ishuli rimwe bagera kuri 50.

Abahigira bavuga ko bigira heza, bagahabwa na mudasobwa zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga kuburyo byafunguye imitekerereze ya bamwe maze bagira inzozi zo kuzafasha igihugu mu bushakashatsi bushingiye ku ikoranabunga.

Abanyeshuli bamwe baganiriye n’umunyamakuru wa Isango Star, bagize bati:“urabona ubu dufata mouse nta kibazo. Mbere batwerekaga amashusho ngo computer [mudasobwa]  ikora uku ng’uku ku mpapuro no mu bitabo. Hari igihe nk’ubushakashatsi, hari igihe bafata nk’abantu baturutse hanzey’igihugu, ariko urumva natwe turi abantu turi kubyiga nituramuka tubimenye, twumva tuzaba aba-programa bakomeye cyane bafasha igihugu.”

Undi ati: “ computer [mudasobwa] itaraza umuntu yarafite imbogamizi zo kwiga. Ubu bizadufasha ibintu byinshi cyane nko gutsinda biziyongera kuko nyine mba numva nzaba nk’umuprograma.”

“ nk’ubu ndigushyiramo programu ....yafasha mu kuntu bakora programu kandi byafasha igihugu cyane, mu bijyanye n’umutekano.”

Padiri HARINDINTWARI Jean de Dieu; Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Mugombwa, ashima ko imbogamizi abiga amasomo y’ikoranabuhanga bari bafite zakuweho.

Yagize ati: “Twakoreshaga utumashini dutoya twitwa positivo aritwo twigiraho ICT bisanzwe. Badushyiriramo computer zo mu bwoko bwa desktop 114. Ku bana biga isomo rya MCE ziriya mashini nini kugira ngo bazigireho zahise zidufasha cyane.”

“ijambo ryacu ni ukubashimira cyane kuko bagize uruhare rugaragara mu kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.”

Ubusanzwe iki kigo cyigamo umubare munini w’abana bo mu Nkambi y’impunzi ya Mugombwa. RUTABURINGONGA Jerome; uyobora akarere ka Gisagara iherereyemo, avuga ko yazanye impinduka nziza mu karere zishingiye mu bufatanye, imibereho myiza n’uburezi.

Ati: “turashima abaturage babakiriye kuko ntabwo babishishe. Ibindi hari amashuli yubatswe binyuze muri Jya mbere project, binyuze muri World bank na MINEMA n’Akarere, twafatanyije kubaka amashuli tukaba dufite abanyeshuli 5 529 bize muri ibyo byumba bigera kuri 40 byubatswe ku bufatanye n’iyo project.”

“ 59% by’abana biga hano ni impunzi, bigana n’abanyarwanda bagera kuri 41%. Murumva ingaruka yahegereye impunzi, uburyo abantu babana, bakoran....”

Inkambi ya Mugomba irimo impunzi 11 500 zirimo abana 2 230 bigana n’abanyarwanda 1 526. Muri uru rwunge rw’amashuri rwa Mugombwa bose hamwe bagera kuri 3 756.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jun 2, 2023 - 09:19