Gisagara-Save: Babangamiwe n’imihanda yahindutse ibigunda ikanabateza igihombo.

 Abatuye Umurenge wa Save baravuga ko babangamiwe n’imihanda yahindutse ibigunda kandi yarakaswe mu masambu yabo bizezwa ko hagiye guturwa hakaba umujyi. Aba baturage bavuga ko ibyo ahubwo byabateye igihombo. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko byatewe n’uko nta gishushanyo mbonera cy’imiturire cyari gihari ariko cyarabonetse.

kwamamaza

Umwe mu baturage batuye Umurenge wa Save bavuga ko babangamiwe n’ibigunda byaje mu mihanda yaciwe bizezwaho igiye kubavana mu bwigunge.

Bavuga ko barategereje bagaheba, ahubwo bakaba bahomba ibyo bahasaruraga kuko ubu basigaye bayigendamo bakoma urume.

 Umwe ati: « Mugitondo tugenda dukoma urume kubera ikigunda gihari, niyo mpamvu rero iyi mihanda yakorwa. »

 Undi ati : « ni ukubera ko batakurikije ibyo bakoze kuko iyi mihanda imaze igihe, ni nk’imyaka itanu. Twarategereje ariko ntibigeza baza kuhubaka, urumva ahubwo n’abaturage babihombeyemo ariko nta nyishu babonye.»

« nonese si amasambu y’abaturage bagiye bangiza kandi ntibabishyire mu bikorwa, none yahindutse ibihuru. Ndumva bakongera bakayisubiramo bakayisibura, ahagomba guturwa hagaturwa. »

Iyo uganiriye n’aba baturage ukababaza impamvu batayikoramo umuganda ngo igire isuku, bagusubiza ko n’abayobozi ubwabo iyi mihanda itabashishikaje.

Umwe ati : « Ubwo se wavuga ngo ugiye gukora umuhanda nta muntu wabikubwiye , reka reka ! n’abayobozi ntabwo babyitaho ! biteye isoni kuba uca ahantu mu bigunda kandi n’abayobozi nabo barahaca. »

«  Ujya kubona umunyobozi arahanyuze na moto, biratuyobera ukuntu umuyobozi ahanyura ntiyite no kubwira abaturage ngo bafate umwanya runaka baze bakore uyu muhanda, rwose ibyo ntibabyitaho. »

 Ubwo iyi mihanda yacibwaga mu masambu y’abaturage hifuzwaga ko hakatwa ibibanza hagaturwa mu buryo bugezweho.

Ibyo byarakozwe, ibibanza birakatwa ariko bibura abibituramo, bitewe nuko muri Gisagara  kubakisha amatafari ya Rukarakara batabikozwaga.

Bagiye kubaka bagahitamo kujya gutura i Mbazi muri Huye, n’ahandi hatari ayo mabwiriza bafataga nk’amananiza, nibwo  imihanda yakaswe itangira kurara.

Habineza Jean Paul; Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko  byatewe n’uko nta gishushanyo mbonera cy’imiturire bari bafite, ariko ubu cyabonetse.

Ati : «Imihanda yaraciwe ariko tubanza gukoresha igishushanyo mbonera cy’Akarere mu kigo cy’igihugu cy’ubutaka ariko ubu cyarabonetse. Ariko ibibanza byagombaga kugurwa n’abashoramari kugira ngo bubakemo. Ubu turi kubashishikariza kugira ngo bubake mu buryo bugezweho, mbese nta kibazo. » 

Kuba imihanda yarabaye ibigunda, Habineza avuga ko « izahita iba nyabagendwa ariko nanone ntitwasubira inyuma ngo tuvuge ngo dukuremo amaborne kuko umuntu ashobora gukuramo igishushanyo cye, agakoresha finishing, agakoresha n’amatafari y’inkarakara yemewe kandi tukabyemera nta kibazo. »

Abaturage bagaragaza ko abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakwiye kugira igenamigambi ry’ibikorwa rihamye, aho kugira ngo bace imihanda mu mirima bakuragamo ibibatunga, ariko imyaka igashira indi igataha ntagikorewe ku butaka bwabo mugihe bari gukomeza kububyaza umusaruro.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Nov 22, 2022 - 16:52