Gisagara - Muyira: Mbere yo guhabwa serivise bishyuzwa amafaranga yitirirwa Ejo heza

Mu karere ka Gisagara, abaturage bavuga ko babangamiwe n'imitangire mibi ya serivisi mu bayobozi bo mu zengo z'ibanze, aho iyo haje n'inkunga zigenewe abaturage ku buntu bo baziha ubishyuye amafaranga bitirira Ejo Heza n'umusanzu wa FPR.

kwamamaza

Bamwe mu batuye mu murenge wa Kibirizi mu kagari ka Muyira mu karere ka Gisagara, aho bavuga ko bamwe mu bayobozi b'imidugudu bafatanyije n'ab'utugari batabaha serivisi nziza.

Ibi babishingira ku kuba imiryango itegamiye kuri leta yaratanze imirasire y'izuba ngo abaturage bataragerwaho n'umuriro w'amashyanyarazi bayibahe nta kiguzi, ariko aba bayobozi bagenda babaca amafaranga nayo agiye atandukanye, biza kuba akarusho ku bo mu mudugudu wa Nyagisasa aho baciwe 3,500Frw utayatanze ntahabwe uwo murasire w'izuba.

Umwe ati "muri Nyagisasa barahageze batwaka amafaranga 3500Frw ngo ni Ejo heza, abandi ko batanze 200Frw na 500Frw kuki twebwe bazaduca 3500Frw ni iby'iki, umuntu arimo ararya umushogoro wonyine".   

Undi ati "baratubwira bati 500Frw ni aya FPR 3000Frw ngo ni ibya Ejo heza tutatanze, ese ko iyo midugudugu ya mbere yahawe batayibajije ibyo bintu twebwe baratuziza iki?"  

Basaba inzego bireba kubafasha bagahabwa serivisi bari bemerewe, dore ko ngo banabajije abo byavuzwe ko bazashyikirizwa ayo mafaranga bari gucibwa, bakababwira ko ari ikinyoma batigeze babituma abo bayobozi.

Umuyobozi w'akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko iki kibazo atari akizi, bityo ngo abahuye n'iki kibazo bakwiye kukigeza mu buyobozi bubegereye.

Ati "ibyo ntabwo tubizi, Ejo heza igira uko itangwa kandi itangwa ku bushake, mwaduha amazina yabo tugakurikirana tukamenya ibyo aribyo".  

Abaturage batuye muri aka kagari ka Muyira bavuga ko ubuyobozi bubegereye, ibyo kubaca amafaranga bitari kuri iyi serivisi y'imirasire y'izuba gusa bubikoze kuko ngo babigize umuco ibyo basanga binyuranyije n'imiyoborere myiza ishyira umuturage ku isonga, ikanamuha serivisi nziza kandi akakiranwa na yombi yaba mu nzego bwite za leta n'iz'abikorera.

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Gisagara

 Dec 2, 2024 - 10:45