Gisagara: Abamotari basigaye batinya gutaha kubera amabandi

Abamotari bakorera mu muhanda Huye–Gisanze mu karere ka Gisagara baravuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, nyuma y’uko hatangiye kugaragara itsinda ry’amabandi ribambura mu masaha y’umugoroba, rikabakomeretsa bikomeye.

kwamamaza

Nyandwi Jean Chrisostome, umwe mu bagizweho ingaruka n’aya mahano, avuga ko ubwo yari atashye, yatezwe n’abo atakekaga, bamwambura ibintu byose yari afite, banamukomeretsa bikabije. Byabereye mu muhanda urenze ahazwi nko muri Duwani, werekeza i Gisanze.

Mu buhamya bwe yatanze aganira n’Isango Star, yagize ati: "Nahise mpamagaramo umwe nti 'Ariko Isaka ko muntunga amatoroshi mu maso, murabura kuza kumfasha ngo ndebe ko nava aha, ahubwo mukamena amaso!' Bahise baza, ngira ngo bagiye kumfasha, baba bankubise umuhini. Moto mba ndayirekuriye hasi, turakomeza turarwana turatsiburana. Inyuma haturutse umuntu, umwe mubo bari bari kumwe, aba ankubise umupanga inyuma mu mutwe. Ubwo mpita mbura intege zo kweguka, bahita bankubita ubufuni."

Yongeraho ati:"N’amafaranga nari mfite, ibihumbi 132 barabitwaye, na telefoni. Bankuye amenyo agera kuri ane, n’andi yose arajegajega. Barankubita, amaguru yose barayavunagura, akaboko n’urutugu. Ubu ntabwo nashobora kugenda, n’akaboko ntabwo negura."

Nyandwi si we wenyine wabaye hagati yo gupfa no gukira. Hari n’abandi bamotari bakorera muri uyu muhanda wa Huye-Gisanze bavuga ko bagiye bahura n’ibikorwa nk’ibi. Bahuriza ku kuba mu masaha y’umugoroba batinya gutwara abagenzi muri uyu muhanda kubera umutekano muke cyangwa se gutaha.

Umwe yagize ati:"Kuza i Gisanze ntabwo byoroshye kuko urenza isaha ya saa kumi n’ebyiri bakaba bagukubita, bakakwambura, bakagusiga uri intere. Ni ibintu bikomeye cyane, hakenewe ubuvugizi."

Undi na we ati:"Iyi karitsiye y’i Gisanze, iyo umugoroba ugufashe uri mu mujyi, gutaha ushobora guhura n’ikibazo mu nzira. Bakagutega, bakagukubita, bakagukomeretsa, bakakwambura ibyo ufite. Mperutse kumva n’uwambuwe moto."

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwemeza ko buzi neza ahabera uru rugomo. Umuyobozi w’akarere, Rutaburingoga Jérome, avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo byihuse.

Yagize ati:"Turahabona, ubwo turaza kugikurikirana. Ni ahantu hadatuwe, turahazi, ni ugukurikirana kugira ngo bikemuke niba ari ikibazo cy’amabandi. Akenshi iyo habaye ikibazo dutabara ako kanya, nta nubwo twategereza ngo bucye cyangwa ngo nzagikurikirana. Ikintu cy’umutekano tugihagazeho ku buryo nta muntu twavuga ko yagira ikibazo ngo ananirwe gutabaza ako kanya."

Yakomeje asaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo hatangwe ubutabazi bwihuse.

Ati: "Ahari andi makuru batumenyesha, bakamenyesha inzego zibishinzwe: Polisi cyangwa natwe... tukabafasha gukora ubutabazi bwihuse."

Ku rundi ruhande, abamotari bifuza ko mu gace ka Duwani hashyirwa irondo ry’umwuga rihoraho, kugira ngo rigenzure umutekano w’uyu muhanda werekeza i Gisanze, by’umwihariko mu masaha y’umugoroba. Bemeza ko byatuma nta muturage, by'umwihariko umumotari wakongera gukorerwa urugomo mu gihe atashye avuye i Huye cyangwa mu bindi bice bya Kibirizi.

@ Emmanuel Rukundo/ Isango Star- Gisagara.

 May 28, 2025 - 09:22