Gicumbi:Polisi yafashe abantu batanu bakora ibikorwa bihungabanya umutekano

Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Cyumba ku bufatanye n’izindi nzego yafashe abagabo batanu bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura, ubwambuzi n’urugomo bikorerwa mu gasanteri ka Gatuna.

kwamamaza

Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage batanze amakuru ko hari abantu birirwa mu isanteri ya Gatuna iherereye mu kagari ka Rwankonjo aho kujya ku murimo, bakaba bagira uruhare mu kubahungabanyiriza umutekano, bakabategera mu nzira bagamije kubambura ibiyabo.

Polisi y’u Rwanda ihora yihanangiriza abishora mu bikorwa bihungabanya ituze n’umutekano by’abaturage ko batazigera bihanganirwa kuko bazajya bafatwa bakabibazwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru IP Ignace Ngirabakunzi ati “Umuturarwanda agombwa umutekano usesuye ndetse hakarwanywa uwo ariwe wese n’icyo aricyo cyose gishobora kuwuhangabanya. Niyo mpamvu y’ibi bikorwa bihoraho bigamije gufata abahungabanya umutekano twese dukeneye.”

Yakomeje avuga ko umutekano w’umuntu ari ndakorwaho bityo ko ugerageza kuwuhungabanya, amategeko ahari kugira ngo abimubaze. Yasabye abaturage kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amategeko kandi aho babonye bitagenda neza, bakihutira gusangira amakuru n’inzego z’ibishinzwe.

Ati “Ibyo dukora, tubikora ku bufatanye n’abaturage kandi bigamije kubaha umutekano uhagije. Tubashimira uruhare bagira mu gukumira no kurwanya abanyabyaha, babatangaho amakuru bityo ukishora mu bikorwa bibi yumve ko natabireka, ejo cyangwa ejobundi nawe azafatwa, akabibazwa.”

Abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Cyumba, aho bashyikirizwa Urwego rw’U bugenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe.

@Emmanuel BIZIMANA/ Isango star- GICUMBI

 Aug 2, 2025 - 14:02