Gicumbi- Kageyo:Uwabyaye abana babiri batagira amaso arasabirwa ubufasha bwa leta.

Umubyeyi wo mu kagali ka muhondo ko mu murenge wa Kageyo wabyaye abana babiri batagira amaso aratabarizwa n’abaturanyi be kugira ngo ahabwe ubufasha bwa leta kuko yari atunzwe n’amaboko. Ubuyobozi bw’aka karere ka buravuga ko bugiye kumufasha.

kwamamaza

Mutuyimana Delphine Delse ni umbyeyi wo mu kagali ka Muhondo mu murenge wa Kageyo ho mu karere ka Gicumbi, avuga ko ngo yashatse nk’abandi ndetse agatwita amezi icyenda, ariko ubugira kabiri amaze kubyara abana batagira amaso.

Adelphine utunzwe no guhinga mu buzima bwa burimunsi, amasaha menshi aba ari mu murima ari kumwe nabo bana 2 batagira amaso.

 Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’Isango Star, yagize ati: “ nabyaye uyu mbona nta maso agira, yarabaye uwa gatatu noneho ndavuza ariko ntibyakunda. Noneho mu kubyara uyu wa kabiri utagira amaso byarantunguye, abandi bati noneho bagwije ikipe y’impumyi, ese azabashyira hehe, azabamaza iki!? nararize pe kuko sinarimbyiteze, byarantunguye.”

 Ubwo kubona amasaha ageze saa saba zigeze ntacyo kurya arafata kandi ari mu murima, umunyamakuru yifuje kugera iwe mu rugo kugira ngo arebe ubuzima babayemo.

Mu kuhagera, yategereje umugabo we uba wagiye gukora akazi k’ikiyedi kugira ngo barebe ko yazana icyo kugaburira abana, yatinda bakihangana.

Abaturanyi b’uy’umuryango basobanukiwe imibereho yawo bavuga ko nabo har’ubwo imibereho yawo ibahangayikisha, bagasaba ko leta yawufasha ikawuha inka yo gukamirwa aba bana.

 Umwe ati: “ Duterwa ikibazo, ubwoba na maman wabo kandi nabo ubwabo ntacyo bazimarira mu buzima. Nkuko gahunda ya Girinka itangwa ahantu hose, nabo barayikwiye ikabafasha kubona amata n’agafumbire.”

 Undi ati: “Kubona afite abo bana biraduhangayikishije. Babafasha bakaba babaha inka.”

 Icyakora Emmanuel Nzabonimpa; umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, avuga ko ikibazo cy’uyu mubyeyi ubuyobozi bw’akarere bwakimenye ariko buri gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuragira inka kugira ngo ayihabwe,  cyangwa agahambwa n’ubundi bufasha bwo kubeshaho umuryango.

 Ati:“ bijyanye n’ubushobozi afite, hari aho twamubwira tuti ese inka hari icyo yagufasha noneho wenda ugasanga nawe ntabushobozi afite bwo kuyikurikirana. We afite umwihariko, numva twazamusura bijyanye n’ubushobozi afite nuko akunganirwa kandi icyiza kurusha ibindi ni uko afite ubushake bwo gukora. Kandi bitajyanye n’inka gusa ndetse n’ibindi byashoboka twabimufasha tukumva ko tuzabijyana muri uwo murongo. Ndetse  yaba n’ubundi bushobozi yakenera, ibyo byose tuzabisuzumira hamwe n’inzego zibanze…iryo niryo sezerano namuha.”

 Uyu mubyeyi wakoze uko ashoboye kose kugira ngo ajye kuvuza aba bana mu mafaranga y’inguzanyo y’ikimina, avuga ko nabyo bitamuhiriye kuko abaganga bamweruriye ko aba bana badashobora kuzareba.

Uretse kuba aba bana babiri baravutse batagira amaso, ndetse no mu gukura kwabo bigaragara ko n’ingingo zabo zigenda zimugara kuburyo ntawushobora guhagarara.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/BZhV8AMQC0M" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Emmanuel Bizimana/ Isango Star-Gicumbi.

 Sep 22, 2022 - 13:28