
Amwe mu mafoto utigeze ubona yaranze itangizwa rya Giants of Africa
Jul 28, 2025 - 12:18
Ibihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika byitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa ririmo kubera i Kigali. Iri serukiramuco ritegurwa n'umuryango wa Giants of Africa washinzwe na Masai Ujiri.
kwamamaza
Perezida Kagame atangizaga ku mugaragaro iserukiramuco nyafurika mu gutyaza impano mu mukino wa Basket Ball ‘Giant of Africa’, yahaye ikaze urubyiruko rwaturutse mu bihugu 20 byo ku mugabane wa Afurika, abibutsa ko bagomba guhora baharanira kugera ku nzozi zabo.
Perezida Paul Kagame kandi yavuze ko Giants of Africa yaharuye inzira mu guteza imbere siporo, ibikorwa remezo ndetse no kuzamura impano ziri mu rubyiruko rwa Afurika.
Perezida Kagame, yashimiye Masai Ujiri watangije Umuryango Giants of Africa, amushimira umwanya, imbaraga, amafaranga n’ibindi ashyira mu gutegura iri serukiramuco rihuriza hamwe urubyiruko rwa Afurika.
Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball, nawe yashimiye Perezida Kagame, Guverinoma y'u Rwanda na Imbuto Foundation ku bw'uruhare rukomeye mu gufasha ibikorwa by'uyu muryango.
Icyumweru cyahariwe iri serukiramuco rya Giants of Africa, kizasozwa ku wa 2 Kanama 2025, ahateganyijwe abahanzi bakomeye muri Afurika nka The Ben, Timaya, Kizz Daniel na Ayra Starr.
Dore amwe mu mafoto utigeze ubona yaranze itangizwa rya Giants of Africa





Urubyiruko rwo mu Rwanda rwasusurukije abitabiriye iserukiramuco rya Giant of Afurika mu mbyino gakondo


Urubyiruko rwavuye muri Africa y'Epfo rwasusurukije abitabiriye iserukiramuco rya Giant of Afurika




Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa yashimye Perezida Kagame, Guverinoma y'u Rwanda na Imbuto Foundation ku bw'uruhare rukomeye mu gufasha ibikorwa by'uyu muryango.


Perezida Paul Kagame ari kumwe na Masai Ujiri washinze Umuryango Giants of Africa
Ubwo Perezida Paul Kagame yinjiraga muri BK Arena gutangiza iserukiramuco rya Giants of Africa
Kevin Kade ni umwe mu bahanzi basusurukije abitabiriye iserukiramuco rya Giants of Africa




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


