Gatsibo: Itsinda ry’abagore n’ubuyobozi bw’akagali ka Kimisagara basuye urwibutso rwa Kiziguro.

Itsinda rigizwe n’inama y’igihugu y’abagore mu kagari ka Kimisagara mu karere ka Nyarugenge ndetse n’ubuyobozi bw’ako kagari,basuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, mu rwego rwo kwibuka abana n’abagore bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994, ndetse bakicwa n’abagore bagenzi babo.

kwamamaza

Abagize Inama y'igihugu y'abagore bo mu kagari ka Kimisagara, akarere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali, bavuga ko gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, bavuga ko ari kimwe mu bikorwa bakora buri mwaka mu rwego rwo kwibuka abana n'abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kandi bakicwa n'abagore bagenzi babo bari bariyambuye umutima w'impuhwe.

Joyeuse Niyongabo; uhagarariye inama y'igihugu y'abagore mu kagari ka Kimisagara, yagize ati:“Ni umuhigo wa CNF wo kwibuka umwana n’umugore bazize jenoside yakorewe abatutsi, buri mwaka turibuka. Twari tuzi ko umugore agira impuhwe ariko twasanze hariho abagore b’inyamaswa. N’iyo mpamvu nka CNF dufata umwanya tukazana abagore ngo barebe ibyo abagore bagenzi babo bakoze n’ibyo bakorewe.”

“abagore bakorewe ibintu bibi, barishwe, bicwa nabi kandi babikorerwa n’abagore bagenzi babo.”

Ahimana Aimable; Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Kimisagara, avuga ko gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ari umwe mu mihigo umurenge wabo ufite, bityo ko nk'Akagari ka Kimisagara bahisemo gusura urwa Kiziguro kugira ngo birebere ndetse banumve amateka ya Jenoside yakozwe mu cyahoze ari komine Murambi.

Yagize ati: “uyu munsi twari dufite gahunda yo gusura urwibutso rwa Kiziguro, dushingiye no kubyo twabonye dusura urwibutso ndetse dushingiye no ku makuru mu buhamya twahawe n’uwarokokeye aha ngaha, twimvishe uburemere ndetse n’ubukana janoside yagize hano.”

“Kandi ibyo bizadufasha kugira ngo dutange amakuru y’ibyabereye aha ngaha tubizi neza, tubisobanukiwe, atari ukubyumva mu bitangazamakuru, cyane ko twigereye aho igikorwa cyabereye.”

Jabo Jean Marie Vianney; Visi Perezida wa Ibuka mu karere ka Gatsibo, yashimye umuhate wagaragajwe n'itsinda rya CNF ndetse n'ubuyobozi bose hamwe baturutse mu kagari ka Kimisagara mu mujyi wa Kigali.

Avuga ko bigaragaza umutima abagore bafite wo kubaka umuryango ndetse n'igihugu kizira amacakubiri yaganishije u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “nk’umuryango Ibuka, turashimira itsinda ryaturutse mu Kagali ka Kimisagara, inama y’igihugu y’abagore, kuba bagize uyu mutima mwiza wo kuza kwibuka. Ni urugero rwiza abadamu batweretse, kuko twagiye tubona abadamu bijanditse muri jenoside”

“Ariko bijyanye n’imiyoborere myiza dufite, noneho turabona abadamu baza kudusurira inzibutso, biga amateka, bigaragaza ko jenoside itakongera kubaho ukundi. Ni imbuto nziza tubona y’ubuyobozi bwiza, butoza abantu kubana, ubumwe n’ubwiyunge….”

Iri tsinda ry'inama y'igihugu y'abagore CNF ryo mu kagari ka Kimisagara riherekejwe n'ubuyobozi bw'aka kagari basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, bashyira indabo ku mva, banunamira imibiri y’Abatutsi ishyinguye muri urwo rwibutso.

Baremeye kandi umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bamuha ibiribwa birimo umuceri, amavuta ndetse n'ibindi bitandukanye. Mu rwego rwo kumworoza,banamuhaye ibahasha irimo amafaranga yo kugura inka. 

@ Djamali Habarurema/Isango Star-Gatsibo.

 May 22, 2023 - 08:43