Gatsibo : Abayobozi b’utugari 21 bahawe moto zizajya zibafasha gukora neza umurimo wo kuyobora

Abayobozi b’utugari 21 bo mu karere ka Gatsibo bahawe moto zizajya zibafasha gukora neza umurimo wo kuyobora,aho bavuga ko bahuraga n’imbogamizi zo kugera ku baturage bashakaga gukemurirwa ibibazo bitewe n’uko nta buryo bari bafite bwo kubageraho vuba.

kwamamaza

Aba banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari tugize akarere ka Gatsibo,bavuga ko izi moto bahawe zizajya zibafasha kugera ku muturage badakerewe nk’uko byari bisanzwe bimeze batarabona izi moto,aho bavuga ko hari igihe abaturage babatabaza ngo babakemurire ikibazo,bigasaba ko barinda gushaka abamotari babageze ku muturage rimwe bakamugeraho bakererewe nkuko babibwiye Isango Star.

Umwe yagize ati “imbogamizi zari nyinshi cyane zitandukanye umuturage yabaga agize ikibazo tukamushyikaho bitinze kuberako tutabaga dufite uburyo tumushyikaho ariko uyumunsi ndahamya ndashidikanya neza ko imbogamizi dufite zose zikuweho bitewe nuko akarere kacu katugiriye ikizere kugirango kaduhereze ibinyabiziga bya moto kugirango tugere k’umuturage vuba kandi dutange serivise nziza kandi inoze.”

Undi nawe yagize ati “bitewe nuko nta kinyabiziga uba ufite biba bisaba ko utega umumotari bikaba ikibazo kubera ko hari igihe wahamagara umumotari akagutenguha ariko kugeza ubungubu ndumva ko izo mbogamizi zitazongera kuboneka.”

Rwabuneza Theoneste wagize uruhare mu gikorwa cyo guha moto abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari mu karere ka Gatsibo,avuga ko yakoze ibi nk’umuturage wabonaga abayobozi b’utugari bagorwa no kugera ku muturage ngo bamukemurire ikibazo hakiri kare.

Najyaga mbona uburyo bibagora kugera kubaturage, gutega abamotari ntibabonere igihe serivise bakazitanga bitinze nicyo cyambere cyatumye ngira ubwo bushacye nk’umufatanyabikorwa w’akarere.

Gasana Richard,umuyobozi w’akarere ka Gatsibo avaga ko nk’akarere guha moto abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari biri mu rwego rwo kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’uko umuyobozi agomba kuva mu biro akegera abaturage.

Uyumunsi rero twatanze moto 21 gusa njyewe icyo navuga nuko turimo dusubiza ibyifuzo by’imiyoborere y’igihugu cyacu nyakubahwa Perezida wa Repubulika arashaka inzego z’ibanze zikora kandi zihindura ubuzima bw’abanyarwanda, ntago ibyo dushobora kubigeraho umuyobozi akorera mu biro, agomba kuva mu biro agasanga umuturage akamenya uko abayeho akagira ubuvugizi amukorera yajya no kubukora akavayo yihuta ajya no kubukora aho agomba kubukorera.

Mu bayobozi b’utugari 69 tugize akarere ka Gatsibo,abagera kuri 21 nibo bashyikirijwe moto zo mu bwoko bwa Bajaji.Abasigaye nabo,bakazazishyikirizwa bitarenze ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka.

Izi moto bari kuzihabwa nyuma y’uko inama njyanama y’akarere yafashe umwanzuro wo guha buri muyobozi w’akagari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50 buri kwezi, kugeza igihe kitazwi ari nayo azajya avaho ayo kwishyura moto kuko bazihawe ku nguzanyo ya banki.

Djamali Habarurema Isango Star Gatsibo

YISANGIZE INSHUTI.
 
 Mar 28, 2022 - 11:16