Gatsibo: abatuye umurenge wa Mukura ntibumvaga ko gucukura amabuye mu masambu yabo bisaba uruhushya!

Hari abaturage mu murenge wa Muhura wo mur’aka karere bavuga ko batumvaga ko ari ngombwa kubanza gusaba uruhushya rwo gucukura amabuye mu masambu yabo. Icyakora bavuga ko nyuma y’ubukangurambaga bw’urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, bugamije kurwanya ibyaha byibasira ibidukikije n’ibindi byaha by’inzaduka, bahumutse amaso ku buryo batazongera kugwa muri uwo mutego.

kwamamaza

Ubukangurambaga urwego rw'ubigenzacyaha RIB ruri gukorera mu karere ka Gatsibo, abaturage bagaragarijwe ko gucukura amabuye mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari bimwe mu bikorwa byangiza ibidukikije. Barasabwe ko mbere yo gucukura amabuye mu butaka bwabo ayo ariyo yose bagomba kujya babanza kubisabira uruhushya.

RIB ivuga ko uretse kwangiza ibidukikije, ibyo bigira ingaruka ikomeye ku rubyiruko,nk'uko bitangazwa na NTAGANIRA Munana Emmanuel; umuyobozi w'ishami rishinzwe gukumira ibyaha mu rwego rw'igihugu rw'ubigenzacyaha, RIB.

Yagize ati: “ingaruka nyinshi cyangwa se zigaragara ni uko mu mirenge icukurwamo ayo mabuye, abana usanga biga aba ari mbarwa. Twagiye tuganira n’abana batandukanye bakakubwira bati njyewe nakuze nsanga Data ari umucukuzi, Datawacu ari umucukuzi, nanjye nasanze aribwo buzima ngomba kwitaho.”

Gusa bamwe mu baturage bo mu murenge wa Muhura bavuga ko batari bazi ko gucukura amabuye mu masambu yabo bagomba kubanza gusaba uruhushya. Ariko ubukangurambaga bahawe basobanuriwe ingaruka mbi zabyo ku buryo bagomba gufatanya na Leta kubungabunga ibidukikije kuko iyo byangiritse nabo baba bihemukiye.

Umwe yagize ati: “ah ah! Ntabwo twari tuzi ko ari amakosa. Kubera ko tumaze iminsi tubyumva, abayobozi baraza bakatubwira bati ntimugapfe gucukura amabuye, ntabwo aribyo ahubwo urabanza ukabibwira ubuyobozi ko ugiye gucukuramo amabuye. Noneho bakaza bakavuga bati niba ari ngombwa gukura! Nonese ucukuye ya mabuye ari hafi y’inzu, ukayegereza ntabwo yahirima?!”

Undi ati: “ hari abantu bajya bajyamo bagacukura bitemewe noneho byarangiza bamwe bakavanamo ingaruka, ikirombe kikabagwira noneho ugasanga bari guhiga nyiri umurima kuko yacukuye bitemewe n’amategeko nuko abantu bahagirira ibyago byo kubura ubuzima.”

Gasana Richard; Umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, avuga ko muri aka karere nk'ahantu hakunze Kuba ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwinshi ndetse n'abacukura amabuye bubakisha,hari abafatirwa muri Ibyo bikorwa nta ruhushya bahawe bakavuga ko batari babizi.

Gusa avuga ko  ubukangurambaga buzakomeza kugira ngo abaturage bamenye ko kwangiza ibidukikije bikorwa mu buryo butandukanye burimo n'ubwo batari bazi.

Yagize ati: “…rero bigiye kudufasha kugira ngo turusheho kuganira n’abaturage bacu kumenya ibidukikije icyo ari cyo, icyo bimaze mu rusobe rw’ibinyabuzima. Abaturage bacu benshi iyo bafatiwe mu bibazo nk’ibi aravuga ngo sinari mbizi.”

“ rero ni inshingano zacu nk’ubuyobozi, ni isnhingano za RIB, tugafatanya kugira ngo dukore ubukangurambaga ku mategeko abaturage baba batumva neza.”

Mu bukangurambaga buri gukorwa n'urwego rw'igihugu rw'ubigenzacyaha RIB, mu karere ka Gatsibo, abaturage bari gutanga amakuru y'abantu bazwiho ibikorwa byo kwangiza ibidukikije kugira ngo babe bafatwa babihanirwe.

Kugeza ubu, abantu 20 bo mu mirenge ya Kiziguro na Rugarama nibo bafatiwe mu bikorwa byo kwangiza ibidukikije bajyanwa mu bigo by’inzererezi, aho bari kwigishwa ububi bwo kwangiza ibidukikije ndetse n’ingarukaza zabyo.

@ Djamali Habarurerama/Isango Star-Gatsibo.

 Aug 16, 2023 - 13:22