Gasabo: Polisi yafatiye mucyuho abantu batatu batekaga kanyanga

Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Nyakanga 2025, Polisi yo mu Karere ka Gasabo ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano, yafatiye mu cyuho abagabo 3 bari batetse kanyanga. Bari bahishije kanyanga litiro 18, bafatanywe kandi ibikoresho bifashisha mu guteka iyo kanyanga.

kwamamaza

Mu batawe muri yombi, Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko harimo Hakizimana Christophe w’imyaka 22 ari na we nyir’urugo, Dufitumukiza Jacques w’imyaka 19 na Niyonsenga Bosco w’imyaka 22. Bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage kuko bari basanzwe bateka kanyanga.

Tariki 03 Nyakanga 2025 nabwo batetse kanyanga, inzego z’umutekano zigiye kubafata baratoroka nabwo ngo mu rugo rwa Hakizimana hafatirwa Litiro 10.

Abafashwe na kanyanga bafatanywe ndetse n’ibikoresho bakoreshaga bafungiye kuri Sitasiyo ya Gikomero ngo bakorerwe amadosiye bajyanwe mu bugenzacyaha.

Polisi y’Umujyi wa Kigali itangaza ko mu Karere ka Gasabo mu Mirenge ya Gikomero, Ndera, Rusororo, Rutunga na Bumbogo, ari hamwe mu hantu hakunze kuvugwa abaturage bateka kanyanga n’ibindi biyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuzirange.

Polisi y’u Rwanda iburira abaturage cyane cyane abatuye muri iyo Mirenge kwirinda kwishora mu biyobyabwenge kuko inzego z’umutekano zabahagurikiye.

Igira iti: “Ibiyobyabwenge mu Rwanda ntibyihanganirwa kuko hari n’itegeko rihana ababyishoramo, ibihano bikomeye birimo n’igifungo".

Ikomeza igira iti "Abaturage bumva ko bazakizwa no gucuruza ibiyobyabwenge baribeshya, kuko ntabwo byabahira, nta muntu wakijijwe n’ibiyobyabwenge, nibashake indi mishanga yo gukora irahari.”

 Jul 9, 2025 - 12:17