
Gasabo: Batoboraga amazu y’abaturage bakiba ibikoresho byo munzu
Jun 25, 2025 - 11:56
Tariki ya 23-24/06/25, Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Nduba ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage yafashe abakekwaho ubujura 16 bafatirwa mu tugari twa Gasura, na Gatumba, mu midugudu ya Kigufi, Agasharu, nyuma yaho abaturage bagaragaje ikibazo cy’abajura batobora amazu bakabiba ibikoresho byo munzu, abandi bakabategera mu nzira bakabiba ibirimo na telephone ngendanwa.
kwamamaza
Mu kagari ka Gatumba hafatiwe abakekwaho ubujura 9, nyuma yaho hari abaturage 2 bo mu mudugudu w'Agasharu batanze ikirego kuri Polisi, bavuga ko hari abajura batoboye amazu yabo babiba ibikoresho birimo na televiziyo.
Abafashwe bose byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Nduba kugirango bakurikiranwe.
Polisi y’u Rwanda irashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru ku bahungabanya umutekano, ibasaba gukomeza ubwo bufatanye, iburira kandi abishora mu byaha ko polisi ikomeje ibikorwa byayo byo kubashakisha no kubafata.
Ikomeza isaba abishora mu byaha by’ubujura ndetse n’ibindi bihungabanya umutekano kuva mu byaha ahubwo bagafatanya n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Abakora ubujura baragirwa inama yo kubireka, bagakura amaboko mu mifuka bagakora, kuko imirimo itabuze.
Polisi y'u Rwanda kandi ivuga ko abajura bumva ko bazatungwa no kurya ibyo abandi bavunikiye batazihanganirwa ahubwo ko bakwiye gushaka ibindi bakora kuko ubujura butabahira, ni mu gihe inzego z’umutekano ziri maso.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


