
Gasabo: 5 bafashwe bacukura amabuye y'agaciro mu buryo bunyuranije n'amategeko.
Jul 12, 2025 - 11:57
Tariki ya 12/07/2025, Polisi ifatanyije n'izindi nzego z'umutekano yafashe abantu 5 bacukura amabuye y'agaciro mu buryo butemewe mu mirima y'abaturage, bafatiwe mu Murenge wa Nduba akagari ka Sha umudugudu wa Bikumba, bafashwe bari gucukura gasegereti mu murima wa Mukampfizi Salphine.
kwamamaza
Hafashwe kandi bimwe mu bikoresho bifashisha mu gucukura birimo: inyundo, Majagu, ibisongo, n’ikarayi.
Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nduba.
Aba uretse gucukura amabuye batabyemerewe bari no kujya mu mirima y'abaturage bakangiza imyaka yabo ndetse no kwangiza ibidukikije.

Muri uyu murenge cyane cyane mu kagari ka Gasura na Sha hakunze kugaragara abantu biba amabuye y'agaciro, bakagirwa inama yo kubireka kuko inzego z'umutekano zabahagurukiye.
Polisi y’u Rwanda iraburira abishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe n’amategeko, ibasaba kwitandukanya nabwo burundu, kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


