Ethiopia: Guverinoma yashyizeho ibihe bidasanzwe nyuma y’ ubushyamirane mu ntara ya Amhara.

Guverinoma ya Federasiyo ya Ethiopia, kur’uyu wa 4 Kanama (08) 2023, yashyizeho ibihe bidasanzwe nyuma yo gushyamirana hagati y’igisilikari n’abarwanyi bo mu ntara ya Amhara, mu majyaruguru y’iki gihugu. Icyakora ntibizwi niba ibi bihe bidasanzwe bireba igihugu cyose cyangwa intara ya Amhara.

kwamamaza

Itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe, Abiy Ahmed, rivuga ko byabaye ngombwa ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe. Riti: “ byabaye ngombwa ko hashyirwaho ibihe bidasanzwe kubera ibikomeje kuba no kuba birikurushaho kugorana kugenzura iyo mitwe itemewe n’amategeko ariho.”

Icyakora iri tangazo ntabwo rigaragaza niba ibyo bihe bidasanzwe bigomba gukurikizwa mu karere kabayemo imirwano cyangwa se niba ari mu gihugu hose.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’imirwano ikomeje kwiyongera hagati y’igisilikari n’abarwanyi bo mur’iyi ntara ya Amhara mu byumweru bishize.

Za Ambassade nyinshi z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, by’umwihariko Ubwongereza na Espagne, mu minsi sihize zasabye abafite abaturage babyo kutajya muri iyo ntara iri kuberamo imirwano ndetse n’umutekano muke.

Ikibazo cy’umutekano muke mu ntara ya Amhara cyatangiye nyuma yaho muri Mata (04) hagati, leta ya Ethiopia yatangaje ikurwaho ry’ingabo zidasanzwe z’abaparakomando zashyizweho n’ubuyobozi bwo mu ntara nyinshi zigize iki gihugu mu myaka 15 ishize.

Ku mugoroba wo ku wa kane, ubutegetsi bw’intara ya Amhara, ya kabiri muri Ethiopia mu zituwe cyane n’ubwoko bumwe, bari basabye guverinoma gufata ingamba zasubizaho umutekano kuko ibintu bikomeje kugorana kubigenzura.

Abatuye muri Amhara bemeza ko guverinoma ya Ethiopia ishaka guca intege intara yabo ibinyujije mu gukoraho abarwanyi bayo.

Nimugihe imitwe ya gisilikari yahuje imbaraga mu gihe cy’imyaka ibiri intambara yo mu ntara ya Tigrey bihana imbibe, yabaye kuva mu Ugushyingo (11) 2020  kugeza mu kwezi nk’uko muri 2022.

Ingabo zidasanzwe z’intara ya Amhara zahawe ubufasha b’ingabo za leta mugihe cy’iyo myaka ibiri y’amakimbirane yo muri Tigrey kugira ngo zifashe guverinoma guhashya abarwanyi b’intara ya Tigrey.

Ku wa kane, igigo cy’indege cya Ethiopia Airlines yatangaje ko cyasubitse ingendo zacyo zerekeza mu mijyi ibiri y’ingenzi ya Amhara ariyo Gondar na Lalibela,  gusa nticyatangaza impamvu yabyo.

Mu mujyi wa Lalibela habarizwa insengero zandikishijwe mu murage muri UNESCO, ndetse hari amakuru avuga ko abarwanyi b’intara ya Amhara ‘FANO’ n’ingabo za guverinoma bahanganire ku kibuga cy’indege cyaho.

Nimugihe abaturage baho bavuga ko impande zombi zakozanyijeho mu mirwano yabereye muri uwo mujyi.

 Aug 4, 2023 - 16:45