Ese Amerika na Iran byaba byageze ku masezerano yo guhagarika intambara?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran byageze ku rwego rw’amasezerano y’agateganyo yo kongera igihe cy’agahenge ko guhagarika imirwano mu burasirazuba bwo hagati no koroshya urujya n’uruza rw’amato mu muhora wa Hormuz, nk'uko byatangajwe n'amasoko atandukanye yo muri Amerika. Ni mu gihe impande zombi zikomeje ibiganiro ku ngingo zikomeye zirimo gahunda ya nikleyeri ya Iran. Bivugwa ko aya masezerano agomba kwemezwa na Perezida Donald Trump, mu gihe Iran yahakanye ko yamaze kurangira.

kwamamaza

Ibiro ntaramakuru bya AFP na Reuters byatangaje ko Amerika na Iran bageze ku rwego rw’amasezerano y’ibanze agamije kongera iminsi y’agahenge hagati y’impande zombi no kugabanya umwuka mubi umaze igihe mu burasirazuba bwo hagati.

Ibi binyamakuru bivuga ko aya masezerano yaba ateganya kongera igihe cy’agahenge ho iminsi 60 ndetse no gukuraho zimwe mu mbogamizi zari zarashyizwe ku ngendo z’amato anyura mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi mu bucuruzi bwa peteroli ku Isi.

Vice Perezida wa Amerika, J.D. Vance, yavuze ko impande zombi zimaze gutera “intambwe zikomeye” mu biganiro, bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko hashobora kubaho ubwumvikane bushya hagati ya Washington na Tehran.

Icyakora amakuru avuga ko Perezida Donald Trump ataratanga icyemezo cya nyuma kuri ayo masezerano nk’uko byemejwe n’amasoko ane azi neza iby’ibi biganiro.

Ku rundi ruhande, ibiro ntaramakuru bya Iran, Tasnim, byatangaje ko amakuru avuga ko ayo masezerano yamaze kugerwaho atari ukuri, bivuga ko nta mwanzuro wa nyuma urafatwa.

Reuters ivuga ko iyi minsi 60 y’agahenge ishobora guha abahuza umwanya wo gukomeza kuganira ku bibazo bikomeye bikomeje gutuma impande zombi zirebana ay'ingwe, cyane cyane gahunda ya nikleyeri ya Iran imaze imyaka itera impaka hagati ya Tehran n’ibihugu by’Uburengerazuba. 

 May 29, 2026 - 07:45