
Cristiano Ronaldo na lionel messi bakomeje kwandika amateka mu mupira wamaguru w'isi.
Nov 24, 2025 - 11:33
Cristiano Ronaldo na lionel messi bakomeje kwandika amateka mu mupira wamaguru, Cristiano yujuje ibitego 954, lionel messi yujuje imipira ivamo ibitego (assists) 404.
kwamamaza
Aba bakinnyi bakomeje kwandika amateka ku rwego rwo hejuru mu mupira wamaguru Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bongeye gushyira utundi duhigo mu mikino aba bombi bakinaga muri iyi iki cyumweru N’ubwo buri wese afite uburyo bwe bwihariye akina, umusaruro wabo ukomeje gutuma abakunzi ba ruhago bakomeje kubagarukwaho.

Mu mukino ikipe ya inter Miami yahuragamo na Cincinnati fc wasize Messi akomeje kongera tumwe mu duhigo amaze gukora mu mupira wamaguru aho ibitego bine byose bya inter Miami yabigizemo uruhare nyuma yo gutsinda igitego 1 ndetse anatanga imipira 3 ivamo ibitego (assists) ibi byasize lionel messi amaze kugeza imipira ivamo ibitego 404 bitarakorwa n'undi mukinnyi mu mateka yumupira ndetse n’ibitego 896.
Abatoza, abakinnyi bakinanye ndetse n’abafana, bose bakomeje gushima uburyo Messi akina umupira wubakiye ku bwenge, gutekereza vuba no gukora ibyemezo bituma ikipe arimo yitwara neza, kurundi ruhande Cristiano Ronaldo nawe yuzuzaga igitego cya 954.

Cristiano Ronaldo, ubu ukinira Al-Nassr yo muri Saudi Arabia, nawe yakomeje urugendo rwo kubaka amateka ye nk’umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu mateka y’isi. Mu mukino al nassr yatsinzemo al khajeel ibitego 4-1 Ronaldo yatsinzemo igitego cyahise cyiba igitego cya 954, kuva yatangira gukina umupira wamaguru nk'uwabigize umwuga.

Ronaldo, uzwiho kuba aba afite imbaraga mu kibuga no kwiyitaho ku mubiri, igitego yatsinze cyerekanye ko agifite imbagara zo gukina nubwo bamwe bamwita umusaza mu kibuga. Iki gitego cye cya 954 cyateye impaka mu bakunzi b'umupira wamaguru, benshi bibaza niba hari undi mukinnyi ushobora kuzagera ku rwego nk’urwe mu myaka iri imbere.
Aba basore Messi na Ronaldo bakomeje kwerekana ko urugendo rwabo rwa ruhago mu gihe bazaba basoje gukina Buri wese azibukwa ndetse bakazafatwa nk’abakinnyi babiri beza mu mateka y’isi.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


