Abasore ba Maresca nyuma yo gutsinda igitego ntibacitse intege kuko bakomeje guhatanna bashaka kubona igitego cya kabiri gusa Liverpool ikanyuzamu ikarema uburyo bwavamo igitego ariko ntabyayikundiye muriyo minota igice cya mbere cyiri kugana ku musozo Liverpool yarase uburyo ku mupira wazamuwe neza na Mohamed Salah ubundi Alexander Isak ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu gato cyane.

Mu gice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Arne Slot wa liverpool maze yinjiza mu kibuga Florian Wirtz havamo Conor Bradley. Liverpool yagarutse ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe maze Ku munota wa 63 Liverpool ibona igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Cody Gakpo ku mupira yahawe na Alexander Isak ba myugariro ba Chelsea ntibamenya uko bigenze.
Ikipe ya chelsea yaranzwe no kuvunikisha bamwe muri bamyugariro bayo barimo badiashile ndetse na achaepongo basohotse mu kibuga umukino ugezemo hagati maze recce jamas akagaruka mu mutima wa wabugarira ntibyabaciye intege kuko bakomeje guhiga igitego cy'itsinzi maze binyuze ku mupira wahinduwe neza na marc cucurela usanga Estevao William. Ahagaze neza aterekamo igitego cya kabiri kuruhande rwa Chelsea ku munota wa 90+5 , umukino urangira Chelsea itsinze liverpool 2-1.
Uyu mukino usize Liverpool ku mwanya wa kabiri n'amanota 15 irusha na arsenal inota rimwe iri ku mwanya wa mbere naho Chelsea ijya ku wa 6 n’amanota 11.





Kiny
Eng
Fr




