Burera - Nkumba: Hasojwe amahugurwa y'abarimu bigisha amateka

Burera mu ntara y'Amajyaruguru, Abarimu bigisha amateka mu mashuri y’isumbuye basoje amahugurwa mu kigo cy’ubutore cya Nkumba ku myigishirize inoze y’amateka ya Jenoside y’akorewe Abatutsi mu Rwanda, baravuga ko agiye kubafasha kutagoreka amateka.

kwamamaza

Ni amahugurwa yitabiriwe n'abarimu barenga 2400 baturutse mu turere twose tw'igihugu, yateguwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) kubufatanye n’urwego rw’igihugu rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB), agamije kongerera abarimu ubumenyi n'ubushobozi bibafasha kwigisha amateka ya Jenoside mu Rwanda.

Abarezi bigisha amateka mu Rwanda bagaragaza ingorane bahuraga nazo mu kuyigisha.

Umwe ati "mu kwigisha amateka y'u Rwanda cyane cyane ku gice cy'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi tugira imbogamizi zigiye zitandukanye aho usanga umwarimu wigisha amateka akenshi atangira kwigisha amateka akaza kwisanga atakigisha amateka y'igihugu ahubwo yigisha amateka ye, kubera ko ni amateka yacu abanyarwanda".  

Undi ati "nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari aho twageraga tugatinya ko hari ijambo ushobora kuvuga rigatuma ngaragara nk'umuntu ufite ingengabitekerezo".  

Nyuma yayo mahugurwa abayasoje bavuze ko abasigiye ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha amateka y’u Rwanda nta gitangira.

Dr. Bizimana Jean Damascène Minisitiri wa MINUBUMWE, yasabye abasoje aya mahugurwa gukora uko bashoboye ubumenyi bahawe bukagera kuri bose.

Ati "bakwiye kuba urumuri rwa bagenzi babo, aba barimu tumaze guhugura ni 2425, hari abatarashoboye kuza aba ni abigisha amateka gusa ariko ikigo cy'ishuri kiba kirimo n'abayobozi b'amashuri, kiba kirimo n'abarimu bigisha andi masomo, abigisha bava mu muryango nyarwanda, niba ari umwarimu ufite ababyeyi, ufite bakuru be, ba se wabo bagize uruhare muri Jenoside ntibimworohera kwigisha icyo gice, iyo ari umwarimu warokotse Jenoside nawe ntibimworohera cyane kuko hari ibikomere afite binajyanye n'amateka ye n'ubuzima yabayeho iyo ageze kuri icyo gice bimukoraho".     

Dr.  Mbarushimana Nelson, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) yavuze ko bizeye ko ubumenyi n'ubushobozi aba barimu bahawe bizabafasha ndetse ko kubahugura bitarangiriye aha.

Ati "ntabwo aribwo bwanyuma tubahuguye mu bihembwe bizagenda bikurikiraho bizajya mu ngengo y'imari dufatanyije na MINUBUMWE kugirango dukomeze tubatoze".   

Nyuma yo guhugurwa, abarimu bahize imihigo bazashyira mu bikorwa guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024-2025, muri iyo mihigo harimo kunoza imyigishirize y’amateka by’umwihariko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bifashishije integanyanyigisho nshya yemejwe kandi bagafasha abana bagejeje igihe gusura inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zibegereye hagamijwe kubasobanurira amateka nyakuri ku itegurwa ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ishyirwa mu bikorwa ryayo ndetse n’ingaruka yasize.

Inkuru ya Emmanuel Bizimna / Isango Star Burera

 Oct 15, 2024 - 07:46