Benshi mu banyarwanda ntibazi indwara ya infection yo mu muraso

Mugihe uburwayi bwo kwandura kw’amaraso bita infection yo mu maraso bukunze kumvikana hirya no hino, hari bamwe mu baturage bavuga ko iyi ndwara batayizi babyumva aruko bagiye kwivuza abaganga bakababwira ko ariyo barwaye, nyamara ntibigishwe kuyirinda.

kwamamaza

Kutagira amakuru ahagije mbere yo kurwara, kudasobanurirwa n’abaganga mu gihe babasanzemo indwara ya infection yo mu maraso irikugaragara mu batari bake mu Rwanda, nibyo bamwe baheraho bavuga ko bituma batabasha kuyirinda no kuyivuza hakiri kare.

Umwe ati "infection yo mu maraso uretse kuyumva ntabwo nyizi, sinzi n'uburyo ifata gusa numva ko infection yo mu maraso yica". 

Undi ati "infection yo mu maraso nyumva gutyo nkamenya ko ari infection yo mu maraso ariko sinzi ibyo aribyo".

Ni indwara abaganga basobanura ko iterwa n’impamvu zinyuranye zirimo n’umwanda. Dr. Niwemuhoza Marie Grace, akorera ku bitaro by’akarere ka Nyarugenge avuga kuri iyi ndwara ndetse n'uko yandura.

Ati "infection y'amaraso ni igihe umuntu mu maraso tubona ko harimo ubwandu runaka, iyo umuntu arwaye umubiri we uba ufite abasirikare, kuyandura ntabwo twavuga ngo ni umuntu wayiteye undi, ushobora kurwara ibicurane umubiri ukumva hari virusi runaka yinjiye mu mubiri wawe, icyo gihe babasirikare b'umubiri bashaka kurwanya ya virusi yinjiye, icyo gihe abasirikare bakazamuka nibwo tuzavuga ko umuntu yagize infection bitewe n'uburwayi runaka bwashatse kumwinjirira".   

"Niba nateguye ifunguro mvuye kumusarani nkaza sinkarabe intoki, ya bagiteri ari mu musarani ndayafashe nyatwaye muri bya biryo umuntu uraza akabirya azandura ya bagiteri nakuye muri wamusarani nashyize kuri bya biryo".    

Nyamara ngo bamwe bakunze kwitiranya iyi ndwara n’amarozi kandi atariyo kuko akenshi abantu batuye ahantu hacucitse cyangwa se ahantu hakunze kuba hari umwanda bashobora kurwara iyi ndwara, Dr. Niwemuhoza Marie Grace akavuga ko bishoboka ko bayirinda.

Ati "inama nagira wa murwayi uvuga ngo afite infection yo mu maraso babimubwiye kwa muganga, agomba kunywa imiti bamuhaye akayirangiza kugirango nyuma y'igihe runaka ya infection itongera kugaruka, ikindi nuko abantu bagomba kugira isuku y'ibiryo, isuku y'aho bari, isuku y'amazi, niba urugero ngize kuruka nkagira umuriro infection ikazamuka simfate imiti, icyo gihe amahirwe yo gupfa arahari menshi cyane". 

Mu bakunze kwibasirwa na infection yo mu maraso harimo abantu bafite ubudahangarwa bw’umubiri buri hasi nk’abana, abageze mu zabukuru, abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, abarwaye indwara zitandura nka diabete n'izindi, ikibasira abagera kuri miliyoni 49 ku isi buri mwaka.

Inzego z’ubuzima zigaragaza ko iyo iyi ndwara itavuwe kare, ishobora gutera ingaruka zirimo urupfu, ubumuga ndetse no kuba urugingo runaka rwakurwaho.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 9, 2024 - 07:55