Barishimira imihanda mishya iri kubakwa mu mujyi wa Kigali

Abagenda n’abatuye mu duce tumaze kubakwamo imihanda mishya ya kaburimbo mu mujyi wa Kigali, barashimira ibyo bikorwaremezo by’imihanda kuko byahinduye byinshi aho batuye, haba mu ngendo mu iterambere ryabo ndetse n’umutekano muri rusange, ni mugihe Minisiteri y’igenamigambi ivuga ko ibikorwa byo kubaka imihanda mishya ya kaburimbo bikomeje haba mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ahandi mu rwego rwo kwesa umuhigo wa Guverinoma y’u Rwanda ku iterambere rirambye icyiciro cya 2 kizwi nka NST2.

kwamamaza

Umuhanda ni kimwe mu bikorwaremezo bihindura ubuzima bw'aho bigeze, bamwe mu baturiye n'abagenda mu mihanda yaba iyahanzwe ndetse n'iyaguwe hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bavuga ko ikorwa ry'iyi mihanda ryahinduye ubuzima bwabo mu buryo butandukanye burimo koroshya ingendo, urujya n’uruza ndetse n’ubuhahirane utibagiwe n’umutekano ku bahanyura n’abahatuye.

Ibyo ngo bituma iyo mihanda iba intangiriro y’iterambere ry’ibindi ibikorwaremezo bitandukanye, aho inyujijwe hakanagira agaciro kisumbuyeho.

Yusuf Murangwa, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, avuga ko ibikorwa nk’ibyo byo kwagura imihanda no kubaka imishya bizakomeza mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’iterambere y’icyiciro cya 2 izwi nka NST2.

Ati “mu nkingi za gahunda ya kabiri ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, mu rwego rwo kwihutisha imishinga yo gutwara abantu n’ibintu hazibandwa ku bikorwa by’ingenzi birimo kongera imihanda minini ya kaburimbo yo ku rwego rw’igihugu, kongera uburebure bw’imihanda n’imihahirano nk’umuhanda wa Nyacyonga – Mukoto , umushinga wo kwagura imihanda n’amasangano mu mujyi wa Kigali n’ahandi”.

Umujyi wa Kigali ufite umushinga wo gukora imihanda irenga ibirometero 215, ikazakorwa mu byiciro bigera kuri bitandatu, icyiciro cya mbere kikaba cyararangiye. Ni umushinga watangiye mu mwaka wa 2019 mu rwego rwo kugira indi mihanda yunganira iyari isanzwe ihari, no kugabanya umubyigano w’ibinyabiziga mu mujyi wa Kigali hamwe n’iterambere ry’ibikorwaremezo muri rusange.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 30, 2025 - 09:35