Barasaba ko abakoze ibyaha bajya bahanishwa imirimo y'inyungu rusange

Hari abaturage bagaragaza ko gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu mwanya wo gufungwa byazamura iterambere ry’igihugu. Ibi banabihurizaho nabanyamategeko, nabo bemeza ko ibihano nsimburagifungo byahabwaga abahamwe nibyaha bya jenoside hari aho yagejeje igihugu. Bavuga ko iramutse igaruwe byakomeza kuteza imbere igihugu.

kwamamaza

Kuba umuntu ahamwa n’ibyaha mu rukiko agahanishwa gufunga cyangwa gutanga ihazabu, hari abagaragaza ko haramutse hari abahanishijwe gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro mu mwanya wo kwicara muri gereza byanazamura iterambere ry’igihugu.

Umwe yagize ati:" abakatirwa igifungo, hari byinshi bakora bigasimbura icyo gifungo."

Undi ati:" bashobora nko kumuha gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro. Hari icyo byatanga aho kugira ngo ajye muri gereza, nta kindi amariye igihugu."

" uwishe n'uwakoze ibindi byaha by'indengakamere bagomba ariko bakaborohereza, bakareba umurimo babaha ari ukubaka ariko.amafaranga akajya muri Leta."

Bavuga ko kubashyira muri gereza biteza Leta igihombo. 

Umwe ati:" " birumvikana nyine iyo umuntu yocaye adakora, igihugu kimugaburira, urumva nyine igihugu kiba kihahombera."

Abanyamategeko ntibajya kure y'ibi bagendeye ku bahawe imirimo nsimburagifungo nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya jenoside ndetse n’umusaruro yatanze. Bavuga ko no ku bindi byaha hakoreshwa iki gihano, nk'uko bitangazwa na Me Juvens KANYARUSHOKI.

 Yifashishije ingero z’aho byashobotse, yagize ati:" iyo umuntu afunze, murabizi neza ko aba akoresha ingengo y'imari yakabaye ikoreshwa mu bikorwa by'iterambere. (...) ibihugu byateye imbere, uyu munsi imfungwa ni mbarwa kuko abakatiwe bahitamo kuvunja igifungo cyabo muri ya mirimo ifitiye akamaro igihugu, bakajya gukora iyo mirimo kurenza uko bajya gufungwa na Leta ibatunga."

" uyu munsi tuvugana, hari ibyaha byakabaye uvuga uti nta kindi nakora umuntu w'umugambanyi, umwicanyi. Ariko uyu munsi tuvugana, ntabwo hakabaye hafungwa umuntu wibye igitoki cyangwa inkoko, wakabaye asubiza ya nkoko nuko agasubira muri sosiyete agakora bya bikorwa by'iterambere."

" tumaze kubona umusaruro watanzwe n'imirimo nsimburagifungo, na bariya bantu bari barakatiwe ibyaha bya jenoside bakoze. Umusaruro ntitwabura kuwuvuga kuko ibikorwa ubwabyo birivugira. Nk'umunyarwanda uwo ari we wese unabona hari icyo ibyo bikorwa byatanze byatanze umusaruro, niyo mpamvu mvuga ngo no ku bindi byaha."

Gusa Umuvugizi w’inkiko , Harrison MUTABAZI, Avuga ko imirimo ifitiye igihugu akamaro inateganywa no mu itegeko rigena ibyaha n’ibihano. 

Ati:" ingingo ya 35 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano rivuga ko iyo hari igihano cy'imirimo y'inyungu rusange gutanzwe nk'igihano cy'iremezo, urukiko rugena igihe ntarengwa igihano kizamara. Icyo gihe ntigoshobora kurenga amezi atandatu, ni ikuvuga ngo ni igihano muri rusange ariko aho kugira ngo bategeke ko ufungwa cyangwa utanga n'amande, ushobora guteganya ko ujya gukra imirimo y'inyungu rusange ( community servises), ugakora ibihano ariko adafunze."

Avuga ko kuba itumvikana cyane ari uko imanza nyinshi ziba zirimo igihano cy’igifungo.

Ati:" wenda biba biterwa nuko imanaza nyinshi zisa naho ziba zirimo ibihano cy'igifungo. Ariko n'imanza zirimo inyungu rusange ziratangwa."

Imirimo nsimburagifungo inagaragazwa nk’igisubizo cyo kugabanya ubucucike mu magororero kuko ibarura ryo mu mwaka w' 2023, ryakozwe na Komisiyo yUburenganzira bwa muntu. Iri barura ryakorewe muri gereza 14 ziri hirya no hino mu gihugu, risanga ubucucike bwariyongereye ugereranyije numwaka w' 2022, aho bwavuye kuri 129% bukagera kuri 140,7%.

@Yassini TUYISHIMIRE/ Isango Star- Kigali.

 Apr 24, 2024 - 13:17