Bamwe mu baturage baravuga ko badasobanukiwe uburyo bwo kurwanya inkongi z’umuriro

Mu gihe impanuka zituruka ku nkongi z’umuriro zikomeje kumvikana hirya no hino mu gihugu, hari bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukiwe uburyo bukwiriye bwo guhangana na zo. Abo baturage bavuga ko akenshi bifashisha uburyo bwa gakondo mu kuzimya izo nkongi.

kwamamaza

Ahanini iyo ugeze mu nyubako nini zitandukanye usanga zarashyizwemo za kizimyamoto zishobora kwifashishwa igihe hadutse inkongi y'umuriro.

Nubwo bimeze bityo ariko, bamwe mu baturage baganiriye n'Isango Star bavuga ko nta bumenyi bafite ku buryo wakoresha izo kizimyamoto, adiyo mpamvu bakoresha ubwa gakondo.

Umwe yagize ati:"Hari aho byaabaye hariya iwacu, inzu yarahiye, yatse abaturage baraza. Hari ababanje gusakarura amabati, noneho hari abagiye kuzana ibitaka bagenda bahamena. Noneho byanze nibwo bahise bahamagaza kizimyamoto."

Undi ati:"Ubwa gakondo nibwo nzi buri wese yakwitabaza azimya umuriro. Bivuze ngo iyo amazi yazimya umuriro, n'ibitaka iyo ubiteyeho nabyo bizimya umuriro. Gusa sinzi niba hari ubundi buryo umuntu yazimyamo umuriro."

Abaturage bavuga ko uretse ibi, n'umucanga ukoreshwa mu kuzimya inkongi y'umuriro. Bavuga ko usanga nta muturage wapfa kugura kizimyamoto kuko baba batekereza ko ntaho bazikoresha.

Polisi y’u Rwanda irasaba Abanyarwanda kugira uruhare rufatika mu kurwanya iki kibazo, ikanabagira inama yo kwiga no kumenya gukoresha kizimyamoto, no kuzitunga mu ngo zabo.

Ati:" Abantu bagomba kumva ko kurwanya inkongi y'umuriro n'ibiyitera ari inshingano zabo kuko iyo ibaye yangiza byinshi. Mujya mubona nko ku mamodoka ziba zifite kizimyamoto, utanayifite turayimubaza. Byaba byiza rero no mu ngo z'abantu bose bazitunze kuko byafasha. Inkongi iramutse ibaye yabasha kwirwanaho, agatabaza Polisi y'u Rwanda adiko nawe hari ibyo yabashije kwikorera."

Avuga ko abashaka ubumenyi bwo guhangana n'inkongi igihe ibaye, bishira hamwe bakandikira Polisi y'u Rwanda ikabafasha ku buntu.

Imibare y'ishami rya Polisi rishinzwe inkongi z'umuriro igaragaza ko mu Rwanda habaye inkongi z'umuriro 223 mu mezi 10 ya mbere ya 2023. 

@ INGABIRE GINA / Isango Star- Kigali.

 Jun 9, 2025 - 11:22