Amerika yongeye kugaba ibitero muri Iran: Ese ibiganiro by'amahoro byaba biri mu kaga?

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro bya missiles n’amato bya Iran biherereye mu majyepfo y’icyo gihugu. Amerika ivuga ko byari muri gahunda yo kwirwanaho no kurinda ingabo zayo. Ni mu gihe Iran ntacyo iratangaza kuri iki gitero cyagabye mugihe intumwa zayo ziri mu biganiro bikomeye muri Qatar bigamije gushaka umuti w’intambara ndetse n'uko amafaranga yayo yafatiriwe yarekurwa.

kwamamaza

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko ibyo bitero byagabwe ku cyambu cya Bandar Abbas no ku kirwa cya Larak biri hafi y’umuhora wa Hormuz, ufatwa nk’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga bwa peteroli. Ubuyobozi bw’Ingabo za Amerika bukorera mu burasirazuba bwo hagati (CENTCOM) bwavuze ko bwibasiye ibirindiro byifashishwaga mu kurasa missiles ndetse n’amato yavugwagaho gutega ibisasu ( mine) mu nyanja.

Amerika yavuze ko ibyo bikorwa byari iby’ubwirinzi, bigamije gukumira ibitero bishobora gushyira mu kaga abasirikare bayo ndetse n’urujya n’uruza rw’amato anyura muri Hormuz.

Iki gitero cyagabwe mu gihe hari itsinda rya Iran riri mu biganiro muri Qatar, riyobowe na Muhammad Ali  mu biganiro bikomeye na Amerika. Harimo kandi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse na Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, aho bagiye muri Qatar kuganira ku buryo haboneka amasezerano mashya hagati y’impande zombi.

Ibinyamakuru birimo The Guardian byatangaje ko mu ngingo ziri kuganirwaho harimo kongera gufungura neza umuhora wa Hormuz, gahunda ya nucléaire ya Iran ndetse n’irekurwa ry’amafaranga ya Iran yafungiwe mu mabanki yo hanze. Iran irasaba ko nibura miliyari 6 z’amadolari afungiye muri Qatar zahita zifungurwa nk’intambwe ya mbere y’amasezerano mashya. 

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, yavuze ko umuhora wa Hormuz ugomba gufungurwa uko byagenda kose, ashimangira ko guhungabanya urujya n’uruza rw’amato muri iyo nyanja bidashobora kwihanganirwa kandi binyuranyije n'amategeko.

Ni mu gihe Perezida Donald Trump na we yongeye gushyira igitutu kuri Iran, avuga ko amasezerano yose yiswe aya 'Abraham' azemeranywa agomba kuba akomeye kandi afite icyo asobanuye, ndetse asaba ko uranium  itunganwa na Iran igomba gushyikirizwa Amerika cyangwa igasenngwa.

Kugeza ubu, Iran ntacyo iratangaza ku gitero yagabweho ndetse n'ibitangazwa n'abo bahanganye. Ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu byavuze gusa ko drone y’umwanzi yarasiwe hejuru ya Persian Gulf mbere y’uko ibitero bya Amerika bigabwa. Amakuru avuga ko nayo yarashwe n'ubwirinzi mbere y'uko icyo gitero kigabwa.

Amerika ntiyigeze igaruka ku ngaruka icyo gitero gishobora kugira ku biganiro biri kubera muri Qatar. Gusa umushakashatsi mu bya geopolitiki, Sébastien Boussois, yabwiye RFI ko Trump ari gukoresha uburyo buzwi nka “strike and talk”, aho igihugu gikoresha igitutu cya gisirikare mu gihe gikomeje ibiganiro bya dipolomasi. Yavuze ko Washington ishaka gusunikira Iran kwemera kuganira ku ngingo zikomeye zirimo ikibazo cya nucléaire n’icyo gufungura umuhora wa Hormuz.

Mugenzi we, Paul Tourret, yavuze ko Iran iri gushaka uburyo bwo kwishyuza amafaranga amato yose anyura muri Hormuz, ndetse ibyo bishobora kuba kimwe mu biri kuganirwaho muri ayo masezerano mashya.

 May 26, 2026 - 09:38