Russia-Ukraine: Lukashenko ashyigikiye gahunda y’Ubushinwa.

Perezida wa Bilarus, Alexander Lukashenko, inshuti y’akadasohoka ya Perezida Putin w’Uburusiya, yatangaje ko igihugu cye gishyigikiye gahunda y’Ubushinwa yafasha mu kugera ku mahoro ku kibazo cya Ukraine n’Uburusiya. Ibi yabitangaje kur’uyu wa gatatu, mu ruzinduko arimo m Bushinwa.

kwamamaza

Lukashenko yabwiye Perezida w'Ubushinwa Xi Jinping ati: “Inama y'uyu munsi ibaye mu gihe kigoye cyane, isaba ko habaho uburyo bushya budasanzwe ndetse no gufata ibyemezo bya politiki.”

 Ati: "Mbere na mbere tugimba kugerageza kugira ngo dukumire ko byakwira hose ku isi, aho ntabazatsinda.”

Mu magambo ye, Lukashenko yabwiye Xi ko igihugu cye kimushyigikiye, ati: “Niyo mpamvu Belarus/Bielorussie irimo kuzana ibitekerezo by’amahoro, kandi ishyigikiye byimazeyo gahunda y’umutekano mpuzamahanga.”

Yanavuze ko kandi Belarus ishaka kongera imbaraga mu bufatanye mu bijyanye n’ ikoranabuhanga, hamwe n'Ubushinwa.

Perezida Lukashenko wa Belarus wasuye Ubushinwa, asanzwe ari umugabo utavugirwamo kandi w’inshuti ikomeye ya Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya. Uruzinduko rwe rubaye mugihe Beijing/Pekin ikomeje kugira uruhare rukomeye mu gihe cy’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Ubushinwa bwerekanye ko budafite uruhande bubogamiyemo muri iyi ntambara, ndetse bukomeza kubungabunga umubano wabwo n’Ubushinwa.

Mu cyumweru gishize, nibwo bwasohoye impapuro 12 zikubiyemo imigambi yazana amahoro muri Ukraine.

Nimugihe Lukashenkoasanzwe yaremereye Uburusiya gukoresha ubutaka bw’igihugu cye  mu kugaba igitero kuri Ukraine, ariko kugeza ubu yanze kohereza ingabo za Belarus kurwana muri Ukraine.

 Mar 1, 2023 - 14:06