Amerika yafunze inzira z’amazi kuri Iran, Amahanga yatangiye kwikanga intambara yagutse

Amerika yatangaje ko yatangiye gufunga inzira z’amazi zijya no ziva ku byambu bya Iran, nyuma y’uko ibiganiro byahuje ibi bihugu byombi bitageze ku ntego. Iran yamaganye iki cyemezo igifata nk'igikorwa ry’ubujura bwo mu nyanja, mu gihe ibihugu bikomeye ku Isi bisaba ko habaho ibiganiro aho gukomeza gushyamirana.

kwamamaza

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gushyira mu bikorwa icyemezo cyo gufunga inzira z’amazi zijya no ziva ku byambu bya Iran guhera saa munani ku isaha mpuzamahanga, nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro byari byabereye muri Pakistan birangiye nta mwanzuro ugezweho.

Iki cyemezo cyafashwe ku mabwiriza ya Perezida Donald Trump, kikaba kigamije kongera igitutu kuri Iran, cyane cyane ku bukungu bwayo bushingiye cyane ku kohereza peteroli mu mahanga. Amerika yatangaje ko nubwo yafunze inzira zerekeza kuri Iran, amato adafitanye isano n’iki gihugu azakomeza kunyura mu muyoboro wa Hormuz, usanzwe ari ingenzi ku bucuruzi bw’Isi. Gusa amato y'ibihugu byishyuye Iran nayo ntiyemerewe gutambuka.

Iran yahise yamagana iki cyemezo, ivuga ko kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ndetse ari igikorwa cy’ubujura bwo mu nyanja. Igisirikare cyayo cyanaburiye ko niba ibyambu byayo bibangamiwe, n’ibindi byambu byo mu karere bishobora guhura n’ingaruka zikomeye.

Mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi uri hagati y’impande zombi, ibihugu bitandukanye byatangiye gusaba ko hakwifashishwa inzira za dipolomasi. U Bufaransa n’u Bwongereza byatangaje ko biri gutegura ubutumwa mpuzamahanga bwo kurinda umutekano w’ubwikorezi mu muyoboro wa Hormuz, mu gihe u Bushinwa bwo bwasabye ko hubahirizwa agahenge kari kashyizweho no gukemura amakimbirane binyuze mu biganiro.

Turkey na yo yasabye ko uyu muyoboro wafungurwa vuba, igaragaza ko ari ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga n’itangwa ry’ingufu.

Iri fungwa ry'ibyambu bya Iran byahise bigira ingaruka ku bukungu bw’Isi, aho igiciro cya peteroli cyahise kizamuka kirenga amadolari 100 ku kagunguru, mugihe ibiciro byako byari byagabanutse hagati ya 13% na 15%, ibintu bishobora gukomeza kuremerera ibihugu byinshi n’abaturage babyo.

Mu gihe impande zombi zigikomeje guterana amagambo, impungenge ni nyinshi ko iyi ntambara ishobora gufata indi ntera, cyane ko Iran yatangaje ko yiteguye intambara ariko ikanasiga urugi rufunguye ku biganiro bishobora gutanga igisubizo kirambye. 

Ibi bijyana no kuba ibitero bya Israel muri Libani bikomeje ndetse na Koweït  iherutse kugabyaho bya drone yavuze ko byagabwe bivuye muri Iraq  ndetse itumizaho Ambasaderi wa Irak muri icyo gihugu.

 Apr 13, 2026 - 12:35